Umuhanzi Naseeb Abdul Juma wamenyekanye cyane nka Diamond Platnumz aherutse kwibasira bamwe mu bafana be bamusebya bakamuvuga nabi aho yanavuze ko ntacyo bavuze imbere ye kuko afite amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubuga rutangaza ibijyanye n’imyidagaduro rwo muri Uganda dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo agira ati”sinshaka umuntu unyanga akuko nanjye ntawe nanga. Unyanga wese ntaho tuziranye kandi barahari.” Yakomeje akoresha imvugo ya gishumba atuka abantu bamwanga aho yakoresheje amagambo ajya akoreshwa kenshi mu mvugo z’icyongereza agira ati “Fuck you”
“Nkunda abantu bankunda kuko bamba hafi, bakanzamura ariko niba munyanga muzijyeho (Fuck you) nta n’aho mbazi.
Yakomeje agira ati “ntawe uzanteshaumutwe kuko nzi ko mutankunda mwese, ariko niba mutankunda muri aba… ba nyoko (motherf*cking), niba munyanga ntacyo muzankoraho kuko mbarusha amafaranga muri banki, mbarusha inzu, ndetse mbarusha n’ibindi byinshi, murakajya mu kuzimu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi ntiyigeze yerura ngo agaragaze icyo yaba apfa n’abo yita ko bamuvuga nabi ariko ko nta cyo bateze kumutwara.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


