Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni aravugwaho kuba yarakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats mu myaka itanu ishize. Aya makuru akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho MC Kats yerekanye icyemezo cy’abashyingiranwe hagati kiriho amazina ye n’aya Fille. Mu kubeshyuza abavugaga ko aba bombi babana mu buryo butemewe, Katamba yerekanye iki cyangombwa avuga ko bombi basezeranye mu mwaka wa 2014. Icyangombwa nk’uko amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga ku wa 19 Kamena 2014. Bwayobowe na Pasiteri Stephen Abiriga wo mu Itorero, Divine Grace. Tariki 25 Nyakanga 2019 ni bwo Fille yijihije umunsi mukuru w’amavuko y’imyaka 28. Bivuze ko yabaye umugore wemewe wa Katamba ku myaka 23. Urukundo rw’aba bombi rwaranzwe akenshi na “twatandukanye” na “twasubiranye” bitewe no gushinjanya gucana inyuma. Kuri ubu bivugwa ko bameranye neza nyuma ya rwaserera yo mu mpera z’umwaka, zatumye Katamba ashaka no kwiyahurira mu Bwongereza aho yari mu biruhuko.

Icyemezo cy’uko Fille na Katamba basezeranye

Fille n’umugabo we, Katamba


