Umuhanzi Fizzo Mason yasobanuye impamvu akora Hip Hop ku buzima bugoye-VIDEO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’umuraperi Niyikiza Fidele (Fizzo Mason) wamenyekanye cyane mu Karere ka Musanze, yasobanuye impamvu zatumye ahitamo gukora injyana ya Hip Hop, akibanda ku buzima bugoye cyane kandi we atarabunyuzemo.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Fizzo Mason yagize ati: “Njyewe nshobora kuba meze neza ariko hari umuntu wihebye, ubabaye, hari umuntu wabuze byinshi. Njyewe nkora indirimbo zo kubahumuriza, nkabereka ko bwa buzima barimo buzarangira kandi ko ntabwo igihe cyose umuntu ahora ababaye.”

Ubusanzwe abahanzi benshi b’injyana ya Hip Hop bakunze kuvuga ko banyuze mu buzima bugoye, bukaba impamvu ituma bajya mu nganzo bagakurayo ubutumwa nk’ubwa Fizzo Mason cyangwa ubusa nabwo. Gusa uyu muhanzi we avuga ko atabunyuzemo, ko ahubwo ibyo akora abishingira ku bo abona banyura muri ubu buzima.

Ati: “Ntabwo nanyuze mu buzima bubi ariko nagiye mbona benshi babunyuzemo, ni yo mpamvu byatumye nkunda no kuririmba Hip Hop.”

Usibye n’ibindi bikorwa bimuteza imbere akora birimo kwambika abantu imyenda igezweho, Fizzo Mason ahamya ko intego zatumye yiyegurira Hip Hop agenda azigeraho. Izo ntego kugeza ubutumwa bw’ihumure ku babihiwe n’ubuzima, no kuba ashobora kwinjiza amafaranga amufasha kubona ibyo akenera mu buzima bwa buri munsi.

Videwo y’ikiganiro cyose iri hano:

Fizzo Mason azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Fitina yafatanyije na Jay C ndetse na Aime Bluestone.

Yirebe hano:

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *