Mu maha y’igitondo cy’uyu wa 7 Nzeri ni bwo hagagaraye amabaruwa y’ubutumire bw’ubukwe bw’umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize n’Umutaliyani Sarah Michelotti, abenshi batungurwa no kumenya aya makuru ku munsi ubukwe buri bubereho.
Byatangiye abantu bagira ngo ni inkuru y’impimbano ariko ibitekerezo bihinduka ubwo uwitwa Jay Mauda yasakazaga amashusho y’uko ubukwe buri kugenda muri Serena Hotel i Dar es Salaam muri Tanzania, abicishije kuri Instagram.
Amashusho agaragaza Hamonize aririmbira Sarah indirimbo, bombi bayibyina. Iruhande, hari umubare muto w’abaje mu bukwe n’umufotozi.


https://www.instagram.com/p/B2H4-4MnPE7/


