Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Jean Luc Munyampeta yateguriye abakunzi be gagtaramo cy’akataraboneka kizaba cyanitabiriwe n’abandi bahanzi batandukanye b’ibikomerezwa mu Rwanda mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, iki gitaramo kikazanitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi.
Ubwo umunyamakuru wa bwiza.com yasuraga uy muhanzi ufite indilrimbo zikora kumitima ya benshi, abato n’abakuze, yamuviriye imuzi ibyerekeye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igitaramo kizaba ku isabato tariki 12/08/2017 nimugoroba kikazabera mu muturirwa w’icyicaro cy’itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore ibikubiye mu kiganiro kirambuye umunyamakuru wa Bwiza yagiranye n’uyu muhanzi ku byerekeranye n’iki gitaramo
Umunyamakuru (U): Yesashimwe Jean Luc
Jean Luc (JL): Ahimbazwe
U: Watangiye kuririmba nk’umuhanzi ryari?
JL: Natangiye mu 1996
U: Watangiriye ku yihe ndirimbo?
JL: Natangiriye ku ndirimo, Ijambo ryawe ni itabaza, nkurikizaho IMANA Irasubiza n’izindi…
U: Umaze kugira nk’indirimbo zingahe?
JL: Kuri ubu mfite indirimbo zirarenga 40
U: Mu bicurangisho bya muzika ukunda ikihe?
JL : Nkunda Guitar cyane
U: Uririmba ayahe majwi?
JL: Soprano, Alto, Bass tenor ni hejuru singerayo
U: Kuririmba ubikomora kuri nde (hehe)?
JL: Mbikomora kuri data umbyara na we kandi azaba ahari!
U: Ubarizwa murihe Torero?
JL: Mbarizwa mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7
U: Watubwiyeko watangiye kuririmba nk’umusolist mu 1996, wabifatanyaga ute n’inshingano zo kuririmba muri Korali “Abagenzi? “
JL: Burya gushaka niko gushobora kandi impano nink’umuriro w’ikibatsi nta cyatuma utaka rero kuko amavuta yatsa uwo uuriro ni Mwuka wera w’Imana.
U: Ko tumenyereye ibitaramo bitarimo gucuranga live wowe igitekerezo cyakujemo gite?
Jl: Abo dufatiraho urugero ni abakurambere bacu abisirayeri bamaze kwambuka bateye indilimbo y’amazamuka iri live iyobowe na mushiki wa Mose, Myriam; Umwami Sawuli yacurangirwaga live na Dawidi, imyuka mibi ikamuvamo igahunga; Heritage singers ikomeye uuri America icuranga live igihe cyose,… muri macye umuntu wese ukunda indirimbo ntiyacikanwa na concert ya live nateguye.
U: Ko bihenze se ubushobozi wabukuye he?
JL: Isi n’ibiyuzuye niby’Uwiteka isi n’abayibamo,…Zabuli 24:1 Mfite abaterankunga Imana ikoresha.
U: Concert izaba ryari?
JL: Concert izaba ku itariki ya 12/08/2017 saa 5:00pm, ni isaha yo kuhagera.
Izabera muri salle iri mu muturirwa w’icyicaro cy’Itorero ry’Abadventiste, hagati ya Lycee Notre Dame de Citeaux na CHUK
U: Uzagikora wenyine?
JL: Nzafatanya na korali Abakurikiyeyesu, Maranatha, abahanzi nka Jacques Mwizerwa, Mahoro Isaac na Phanuel Bigirimana Bose baririmba neza.

U: Kwinjira bisaba iki?
JL:Abakunzi b’indirimbo muri rusange bazitwaza inkunga y’amafaranga 5000fr na 10.000fr ahitemo DVD cg CD audio bishya nzaba nashyize hanze, hanyuma yinjire, ni indirimbo nshya ziryoheye amatwi n’umutima, mu njyana yanjye abantu bamenyereye ya Country music, agashya ni uko zimwe muri zo amashusho ya zo nayakoreye i Burayi.
U: Abayobozi bakomeye bazitabira concert yawe ni bande?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
JL: Ndashimira umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pr Dr. Hesron Byiringiro ko yamaze gutangaza uzamuhagararira muri iyi concert akaba ari Pr Ntakirutimana Isacar, Executive secretary wa Rwanda Unioni Mission (RUM)
UHazaba hari kandi umuyobozi wa East Rwanda Field, Pr Dan Ngamije wanyoboye ku Muhima, abayobozi batandukanye mu Itorero ry’Abadventiste n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali naramutumiye, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, n’abandi benshi barimo abahanzi bo muyandi matorero bibumbiye Muri group ALL GOSPEL iyobowe numunyamakuru Mupende Gideon, abahanzi bose b’Abadventiste muzababona muhageze.
U: Ni iki wabwira abantu ku byerekeranye n’abacuranzi bazagucurangira?
JL: Nababwira ikintu kimwe, ni abahanga kandi bafite experience.
U: Concert yawe ifite uwuhe mugambi?
JL: Iyi concert nayise ’’Fragrance Of Thanksgiving’’, umugambi nuwo gushima Imana mfatanije n’ababyeyi Imana yagiriye ubuntu.

Ikindi ku mafaranga azava mu bihangano byanjye nzatanga ituro ryo Kubaka urusengero rwa Muhima SDA.
U: Ufite iyihe ntumbero muri muzika ukora?
JL: Umugambi ni uwo kuzenguruka isi mvuga ubutumwa Imana yampaye mu ndirimbo, ibindi ni ugukora indirimbo live ziryoheye amatwi amaso n’umutima zikihanisha benshi.
U: Ni ubuhe butumwa waha abazitabira iyi Fragrance Of Thanksgiving?
JL: Ubutumwa nabaha ni uko bazaryoherwa.!!! Kandi bansengere bizagende neza.
I: Urakoze cyane Jean Luc, amahirwe masa.
JL:Ndashimira cyane Bwiza.com n’abasomyi ba yo, Imana yanjye nkorera ibahe imigisha. Ndashimira itangazamakuru ryo mu rwanda muri rusange kuko baha gospel music agaciro kayikwiye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


