Umuhanzi Kidum Kibido yasobanuye icyatumye ahabwa iri zina

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi ukomoka mu Burundi, Jean Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum Kibido, yasobanuye impamvu yahawe iri zina bamwe bafata nk’irisekeje.

Ni mu kiganiro yagiranaga n’igitangazamakuru Jimbere Magazine, agisobanurira byinshi ku buzima bwe. Nimbona yatangiye asobanura impamvu yitwa Kidum, izina yahawe n’ababyeyi akimara kuvuka.

Yasobanuye mu magambo make ati: “Njyewe niswe Kidumu kubera ko navutse ndi umu bébe (umwana) ubyibushye. Kandi ni izina nahawe mvutse, si izina nihaye namaze gukura, oya! Barimpaye nkimara kuvuka.”

Icyo gihe yitwa iri zina, hari mu 1974 kuko ni cyo gihe yavukiye muri Komini ya Muramya.

Mu 1995 ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko, yagiye muri Kenya, ubu akaba ari ho akiri, kuva icyo gihe gusa agahamya ko hari ubwo ajya gusura u Burundi, cyane ko anahafitiye ibyangombwa nk’igihugu yavukiyemo.

Ku myaka 46 y’amavuko, Kidum afite abana barindwi, yabyaranye n’abagore bane ariko ubu akaba abana n’umugore umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *