Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma y’umwaka ahamijwe ibyaha byo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bakiri bato n’abagore.
Iki cyemezo cyatangajwe n’Umucamanza Ann M. Donnelly mu rukiko rwa Brooklyn, nyuma yo kwemeza ko uyu muhanzi wamamaye kubera indirimbo ze zirimo ‘Sign of Victory’, I Believe I Can Fly’ yahohoteye abagore n’abana yitwaje ubwamamare bwe.
Kelly w’imyaka 55 y’amavuko wari ufungiwe muri kasho ya Polisi ya Brooklyn arajyanwa muri gereza nkuru y’igihugu, aho azamarira iki gifungo cyose yakatiwe.
Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye igifungo cy’imyaka irenga 25, mu gihe abanyamategeko be basabaga ko yakatirwa byibuze imyaka 10 cyangwa munsi yaho, bagereranya ubusabe bw’ubushinjacyaha n’igifungo cya burundu.
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?R-Kelly-wahamijwe-ibyaha-bigera-mu-9-ashobora-gufungwa-ubuzima-bwose-asigaje


