Umuhanzi Samputu agiye guhagararira Afurika mu iserukiramuco muri Koreya y’ Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi mpuzamahanga w’ umunyarwanda, Jean Paul Samputu ufatwa nka Ambasaderi wa muzika ni we watumiwe kuzahagararira umugabane wa Afurika ndetse n’ u Rwanda mu iserukiramuco “World Culture Open 2017 “mu gihugu cya Koreya y’ Epfo.

Uyu muhanzi w’ icyamamare azataramira abantu bazaturuka imihanda yose y’ Isi ndetse anabagezeho ijambo ry’ ihumure ku isanganyamatsiko igira iti “We are better together” ugenekereje mu Kinyarwanda “iyo turi kumwe nibwo bimera neza”.

Mu kiganiro na Bwiza.com, JP Samputu avuga ko azitabira ibi birori kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2017.
SAMPUTU 4

Ati:” Nishimiye cyane ubu butumire Kuko bihesha ishema igihugu cyanjye u Rwanda ndetse na Africa kuko mu ncamake ni njyewe uzahagararira Africa muri iki gikorwa nsanga gikomeye (It is a big event).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yakomeje kandi adutangariza ko imyitozo irimbanyije kuko azaririmbana n’ itsinda ry’ abantu basaga 100 ku rubyiniriro bakazibanda cyane ku gihangano cye yise “ We are beautifull”.

Aha ku mbuga ya Old Tobacco Factory i Cheongju aho uyu mwiherero uteguye nk’ iserukiramuco hazatangwa ibiganiro mpaka bitandukanye byateguwe n’ impuguke ndetse n’ inzobere mu byerekeye umuco, ubumenyingiro, ikoranabuhanga, ibidukikije n’ ibindi byinshi.

Ibi byose bizaba bigamije kwiha intego yo gukemura ibibazo byugarije isi biciye mu nzira y’ amahoro no gufasha abasizwe iheruheru n’ inzara, indwara bityo abatuye Isi bakarushaho kurangwa n’ ubumuntu.

Iri serukiramuco rizitabirwa kandi n’ abahanzi basaga 500 barimo abafite inzozi ,abimenyereza umwuga, ababigize umwuga ariko bose bafite intego yo guhindura isi kugira ngo batazayisiga nk’ uko bayisanze.

Jean Paul Samputu umaze iminsi akorera ku mugabane w’ i Burayi aho afite icyicaro mu Mujjyi wa London mu Bwongereza yiteguye kujya muri Koreya y’ Epfo nyuma y’ igitaramo cy’ imbaturamugabo yakoranye na Dr. Jose Chameleone mu Busuwisi mu Mujyi wa Zurick mu cyumweru gishize.

sampu

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gaston Rwaka/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *