Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel Manizo, wo muri Uganda afite abana barenga 30, akaba avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kubyara benshi ku bagore batandukanye, ari ukubera ukukundo abakunda.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Weasel yabajije intego afite mu kubyara aba bana, asubiza agira ati “Njye nkunda abana cyane, n’ubwo waza iwanjye mu rugo uzahasanga abana, ntabwo nkanga abana”.
Uyu musore udatangaza umubare w’abana yabyaye, yakomeje avuga ko n’ubu hari abagore bakimusaba abana.
Mu mwaka wa 2016, ubwo Weasel yavugwagaho abana basaga 20, yarabihakanye avuga ko afite abana batatu.
Yagize ati “Mfite abana batatu kandi ndabazi, ntabwo mfite abana 20 nk’uko abantu babivuga”.
N’ubwo Weasel atajya yemera kuvuga umubare w’abana afite, ibinyamakuru byinshi byagiye bitangaza ko uyu musore ashobora kuba afite abana basaga 35 yabyaye ku bagore bagera kuri 25.





