Mu gihe isi ikomeje kwamagana ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu no gukoresha imbaraga zirenze ku bapolisi, umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Manzi Yvan Pitchou wamenyekanye nka MYP mu itsinda rya KGB, yatangaje ko na we yahohotewe na Polisi yaho.
Navytune, izina asigaye akoresha mu buhanzi, yasohoye amashusho agaragaza ubwo yafotorwaga n’amashusho na we ubwe, ari kumwe n’abapolisi batatu, bamusanga ari kwicurangira guitar mu ruhame, bamufata mu buryo avuga ko bwanyuranyije n’amategeko.
Navytune yabwiye abamukurikira kuri Instagram ati: “Nta cyaha nari nakoze. Nari nicaye nicurangira gusa. Ariko barampagaritse, banansuzuguye, ntekereza ko bansanze gusa nk’umwirabura udasanzwe muri ako gace.”
Uyu muhanzi w’imyaka 35, umaze imyaka 12 aba muri Amerika, yize amashami atandukanye arimo Psychology, Sociology ndetse n’Umuziki, nyuma akomereza mu bijyanye n’Ubucuruzi.
Asobanura ko igihe cyose bamufataga, yabonye ko kwifatira amashusho ari bwo buryo bwonyine yari afite bwo kugaragaza ukuri ku byamubayeho.
Yagize ati: “Nageze ku muyobozi wabo mubwira uko byagenze, ariko ntibigeze bafata icyemezo na kimwe. Ibyo byanyeretse ko hari ubwo ubutabera buba buhenze, cyane cyane iyo ufite ibara ry’uruhu ridasanzwe aho utuye.”
Ibi bibaye mu gihe hakomeje gutangazwa inkuru z’abanyamahanga, cyane cyane abirabura, bagorwa n’ubuzima bwo muri Amerika, by’umwihariko mu bijyanye n’imikoranire na Polisi.
Navytune yabaye umwe mu nkingi za mwamba z’itsinda rya KGB ryamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ya za 2000, aho indirimbo Arasharamye yabaye nk’ikimenyetso cy’itsinda. Yabanye n’abandi barimo Skizzy na Henry, witabye Imana mu 2012.
Mu 2015 yashakanye n’Umunyamerikakazi Shannon Lair, aba muri Amerika mu buryo buhoraho.


