Umuherwe ukomeye muri Tanzania wayoboraga ikipe y’umupira w’amaguru ya Simba Sports Club, Mohammed Dewji kuri uyu wa 29 Nzeri 2021 yatangaje ko yasezeye kuri iyi nshingano bitewe n’akandi kazi kenshi afite.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dewji yamenyesheje abakunzi ba Simba SC ati; “Igihe kirageze ngo njyewe nka Mohammed, twakoze inama tariki ya 21/09/2021, twemeza ko njyewe nzegura ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club.”
Uyu muherwe yatangaje ko iyi nama yahuje komite nyobozi ya Simba SC yemeje ko Salim Abdallah wari umwungirije ari we umusimbura kuri iyi nshingano.
Ku batekereza ko yaba agiye gusiga ikipe, Dewji yabamaze impungenge avuga ko azakomeza kuyikunda kugeza ku munsi we wa nyuma. Ati: “Ndasaba Abasimba, ntimutekereze ko njyewe nsize Simba. Ndayikunda kandi nzakomeza kuyikunda kugeza ku munsi wanjye wa nyuma.”
Mo Dewji yari amaze imyaka ine ayobora Simba SC. Ku buyobozi bwe, iyi kipe yatwaye ibikombe bya shampiyona inshuro enye zikurikiranya. Yagiranye ibihe byiza n’iyi kipe.


