Uwari umuherwe wo muri Zimbabwe, Genius Kadungure wamenyekaniye ku izina rya Ginimbi, tariki ya 8 Ugushyingo 2020 yapfiriye mu mpanuka y’imodoka, nyuma y’icyumweru kimwe yiguriye isanduku.
Ginimbi wari waritangarije ko yiguriye isanduku, ntavuge icyo ayiguriye, hashize icyumweru ajya mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’inshuti ye yitwa Michelle Moani Amuli.
Yari umuherwe wamamaye iwabo
Iyi sanduku yari amaze icyumweru ayiguze
We n’abandi batatu bagendeye mu modoka ye nziza yo mu bwoko bwa Rolls-Royce Wraith, bageze mu nzira bagongana n’izindi modoka eshatu nk’uko ibitangazamamuru byo muri Zimbabwe nka AB-TC News bibivuga.
Ginimbi wahise apfa yakuwe mu modoka n’abagenzi batambukaga, abandi batatu bahiramo kuko yahise ikongoka.
Imodoka barimo yarakongotse
Umuhango wo gushyingura Ginimbi wabereye mu gace yavukiyemo ka Domboshava. Nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC, ntabwo isanduku Ginimbi yari yaraguze ari yo yashyinguwemo.
Yashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo

8 Responses
Umuherwe yapfuye yari amaze icyumweru yiguriye isanduku (Amafoto)
Imodoka nzizA inzu nziza amafaranga menshi yaruhiye agundira adahaho abandi byose arabisize. Hhh

Umuntu ararondera hagezeko atangura kurya bigaca vyanka

Ubwo harimamvu we nkawe yarabizi kdi ntawamenya abakire bafite ibyabo pe

Aruhukire mumahoro