Umuhuro wa perezida Trump na mugenzi we Kim Jong wazinduye igitaraganya uwa Koreya y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe perezida w’Amerika, Donald Trump yitegura guhura na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong bamaze iminsi baterana amagambo, perezida wa koreya y’Epfo, Moon Jae we yahise asura Amerika aho yagiranye ibiganiro na perezida Trump.

Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko mu buryo bwatunguranye, uyu muperezida yaje n’indege ye yihariye, agasura ingoro ya perezidansi y’Amerika aho yagiranye ibiganiro birambuye ariko ibyo baganiriye bikaba bitarashyirwa ku mugaragaro uko byakabaye.

Uyu muperezida nawe utavuga rumwe na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jong kubera imikoreshereze y’ibitwaro bya kirimbuzi, yaje kuganira na perezida Trump na we utarigeze acudika na Kim Jong Un kubera ibitwaro bityo aba baperezida bikaba bikekwa ko baganiriye ku byo Trump azaganira na Mugenzi we Un nibaramuka bahuye.

Ni mu guhe biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu by’ibihangange bazahurira mu nama iteganyijwe I Geneve mu kwezi gutaha kwa Kamena, aho Trump avuga ko ari umwanya mwiza wo kuganira kuri kiriya kibazo.

Ku rundi ruhande, haracyashidikanywaho niba aba bakuru b’ibihugu bombi bazahura bazabasha kugira umwanya wihariye wo kuganira ku bibazo bibahuje, ndetse niba perezida Kim Jong yakwemera kumanika amaboko akareka gukoresha intwaro za kirimbuzi zifite ubushobozi bwo kwambukiranya imipaka zigafata ku yindi migabane irimo n’Amerika.

Abakurikiranira hafi ibya politiki batangaje ko bishoboka ko perezida Moon yaba yaje muri Amerika kuganira na mugenzi we uko agomba kuzitwara imbere ya perezida Kim Jong, ibyo azagenda amwitezeho ndetse n’ibyo azagenda azi neza ko bitari bukunde.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *