Umujyanama wa UN yongeye kugaragaza ko hatagize igikorwa, muri RDC haba jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, abona hatagize igikorwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo haba jenoside yibasira ubwoko.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 24 Mutarama 2023, Nderitu yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo byibasira ubwoko biri gukorerwa abaturage mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko muri Ituri.

Umujyanama wa UN yavuze ko yakiriye amakuru y’ubwicanyi, ihohotera rishingiye ku gitsina, kuzimiza abantu, kwangiriza imitungo n’ibitero abitwaje intwaro bagaba ku nkambi z’impunzi. Ati: “Bivugwa ko guhera mu Kuboza 2022, byibuze abasivili 195 babuze ubuzima, abandi benshi barakomereka.”

Yavuze ko tariki ya 13 Mutarama 2023, umutwe witwaje intwaro wa CODECO ugizwe n’abo mu bwoko bw’Abalendu wagabye igitero ku midugudu ya Nyamamba na Mbogi kuri teritwari ya Djugu muri Ituri, hapfiramo abasivili 49 barimo abagabo 31, abore 12 n’abana 6.

Ngo nyuma y’iminsi mike aba baturage bishwe, muri Ituri habonetse imva ishyinguwemo imirambo y’abantu 42, nyuma haboneka indi y’abantu 7.

Nderitu yasobanuye ko aba bantu n’abandi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bari kwicwa bazira ubwoko bwabo, asaba inzego bireba, by’umwihariko imiryango mpuzamahanga gufata ingamba zihuse zo gukumira indi jenoside ica amarenga mu karere k’ibiyaga bigari.

Yagize ati: “Ibibera muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo bisaba ingamba zihuse, kimwe no muri Ituri. Abasivili barimo kwicwa bazira ubwoko. Ibyaha by’urugomo bikomeje kugaragara mu karere kabayemo jenoside mu 1994. Dukwiye gukora ibishoboka kugira ngo amateka atazisubira.”

Yasabye abagira uruhare muri ibi bikorwa byibasira amoko bakurikiranwa n’ubutabera. Ati: “Kudahaka ntibwiye gukomeza. Mu gihe ibi byaha bikorwa, ababikora ntibakwiye gucika. Ibibera muri Ituri biteye impungenge ku rwego rukomeye. Tutagize icyo dukora cyihuse, akarere gashobora kubamo nk’ibyabaye ubushize.”

Iyi mpuruza y’Umujyanama wa UN ikurikiye iyo yatanze tariki ya 30 Ugushyingo 2022 nyuma y’uruzinduko yari amaze iminsi agirira muri RDC. Icyo gihe yamaganye abakwirakwiza imvugo z’urwango n’urugomo, ubwicanyi bwibasira abasivili, by’umwihariko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *