Umujyi wa Ath mu gihugu cy’u Bubiligi ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi Umuyobozi w’Umujyi wa Ath akaba yarbitangarije mu gikorwa cy’imurika ry’amafoto agaragaza iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri murika ry’amafoto ryabaye tariki tariki 10 Ugushyingo 2017, ryari ribaye ku nshuro ya kane ritegurwa n’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’Umujyi wa Ath, Marc Duvivier, yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere atanabasha kubonera izina. Yavuze ko iri murika rizafasha abatazi Jenoside yakorewe Abatutsi kumenya amateka yayo.
Yagize ati “Turashishikariza abaturage ba Ath n’Ababiligi bose muri rusange kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kuzirikana ububi bw’icyo cyaha ndengakamere kugira ngo abantu babashe kugikumira cyoye kuzongera kubaho ukundi ku isi.”
Yijeje ko Umujyi wa Ath ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA Ishami ryo mu Bubiligi, Mazina Déo yashimiye abayobozi b’uyu Mujyi bakiriye iri murika ry’amafoto.
Yagaragaje impungenge IBUKA iterwa no kubona ahari abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakidegembya mu Burayi n’ahandi ku isi, ariko by’umwihariko mu Bubiligi.
Yashimye Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi kuba bwaratangiye gukurikirana abagabo batatu bakekwaho ibyaha bya Jenoside aribo Fabien Neretse, Ernest Gakwaya uzwi cyane nka Camarade na Emmanuel Nkunzuwimye uzwi cyane nka Bomboko.
Iri murika rimaze kuzenguruka ibihugu byinshi by’i Burayi na Amerika. Ryerekanywe mu gihugu cya Canada , muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Muryango w’Abibumbye.
Src:CNLG
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


