Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeje ko bugiye gutangiza ikoranabuhanga rishingiye ku cyogajuru rizajya ryifashishwa mu kugenzura inyubako zubakwa zidafite ibyangombwa cyangwa zubakwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yatangarije Abadepite ko iri koranabuhanga rizaba ryamaze gutangira gukoreshwa bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2025.
Yagize ati: “Tugiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga tugiye kujya dukoresha mu minsi iri imbere dufatanyije n’ikigo cy’Ikoranabuhanga gishinzwe Isanzure,tukajya tubasha kumenya buri cyumweru inzu zazamutse, tukazikuraho zikiri kuzamuka. Hari uburyo satellite itwereka kuri buri kibanza inzu yagiyeho.”
Dusengiyumva yakomeje avuga ko iri koranabuhanga rizahuza amakuru ya satellite na sisitemu isanzwe ikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yatangaje ko iri koranabuhanga rimaze kwemezwa kandi rizatangira gukoreshwa mu minsi mike iri imbere. Yavuze ko rizahuzwa na sisitemu isanzwe ikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka.
Ati: “Dushobora kubona ikibanza cyari gihari kuri iyi tariki ya 8 none ku italiki ya 12 tugahita tumenya ko hari ikibanza cyatangiye kuzamukamo inzu, tukamenya ko kandi kidafite icyangombwa,”
Dusengiyumva yakomeje avuga ko iri koranabuhanga rizorohereza abayobozi bose kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Umujyi kubasha gukurikirana inyubako zose.
Uyu muyobozi yijeje ko iri koranabuhanga rizatuma nta manyanga azongera kuba mu bijyanye n’ubwubatsi ndetse ko n’abakunze gusenyerwa bavuga ko bubatse ubuyobozi bureba batazongera kubigira urwitwazo.
Ibi bizatuma kandi hazanamenyekana inyubako zubatswe mu manegeka cyangwa ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga maze zikurweho hakiri kare.
Iri koranabuhanga rifatwa nk’igisubizo gikomeye mu guhangana n’ubwubatsi butemewe mu Mujyi wa Kigali aho rizafasha mu kugenzura no gutanga amakuru yizewe kandi yihuse.
Abayobozi basanga iri koranabuhanga rizongera imikorere inoze kandi rigafasha mu kurinda isura y’Umujyi wa Kigali no guteza imbere igenamigambi rishingiye ku mategeko.


