Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018, mu mujyi wa Kigali hateganyijwe ibikorwa by’amatora ahari buvemo ugomba gusimbura Nyamurinda uherutse kwegura ku buyobozi bwawo.
Biteganyijwe ko mu bajyanama 26 b’uyu mujyi wa Kigali buri wese aba ari umukandida kuko iyo bageze mu cyumba cy’itora buri wese aba ashobora kwiyamamaza cyangwa akamamaza mugenzi we.
Marie Chantal Rwakazina akaba ari we uhabwa amahirwe menshi yo kuba umuyobozi mushya w’Umujyi.
Uyu mugore aherutse gutorwa ku mwanya w’umujyanama rusange mu karere ka Gasabo, aho yatsinze ku majwi 90% mu matora yari ahanganyemo n’abandi babiri.
Aya matora agiye kuba mu gihe n’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umugi wa Kigali w’agateganyo Mugabo Vianney yeguye kuri uyu murimo kuwa gatatu. Mugabo yari yasimbuye by’agateganyo Eng Didier Sagashya wirukanwe muri Nzeri 2017.
Kuva jenoside ibaye mu Rwanda, Umujyi wa Kigali umaze kuyoborwa n’abayobozi 7 barimo, Theoneste Mutsindashyaka, Monique Mukaruriza, Rtd Maj Rosa Kabuye, Aissa Kirabo Kakira Protais Musoni, Fidel Ndayisaba ndetse na Pascal Nyamurinda uherutse kwegura mu kwezi gushize ku mpamvu ze bwite


