Umujyi wa Kigali wibukije abantu bose ko bibujijwe gutwika imyanda yo mungo, ibiyorero, amapine n’ibindi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, usaba gukumira imyotsi aho ari ho hose.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze iyi nteguza bushingiye ku itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, bugira buti “Umujyi wa Kigali wongeye kumenyesha abantu bose ko kizira kikaziririzwa gutwika imyanda yo mu ngo, ibiyorero, amapine, pulasitike n’ibindi kuko byangiza ibidukikije, imihindagurikire y’ibihe igakaza umurego, ibiza bikiyongera, umwuka mwiza duhumeka na wo ukangirika”.
Umujyi wa Kigali usaba abawutuye kwitwararika bakajyana imyanda yo mu ngo ndetse n’ibiyorero aho byagenewe.
Ubutumwa bukomeza busaba abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abahagenda kwamagana iyo myotsi aho yaba iva hose kugira ngo bakomeze kurushaho kubungabunga umujyi wabo bityo uhore usukuye kandi utekanye.
Mu gihe ibyo byaba byubahirijwe ngo urusobe rw’ibinyabuzima biri mu Mujyi wa Kigali byakomeza gusagamba.
Abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe, mu gihe babonye umuntu wese utwika icyo ari cyo cyose bityo ubikoze agacyahwa vuba.


