Umukambwe w’imyaka 93 wari umurinzi ku nkambi yiciwemo Abayahudi aragezwa imbere y’ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Umukambwe Bruno Dey w’imyaka 93 y’amavuko, aragezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ngo aburanishwe ku byaha aregwa birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abayahudi barenga 5000, ubwo yari umurinzi w’inkambi izwi nka “Nazi concentration camp” yiciwemo Abayahudi benshi mu ntambara ya 2 y’Isi.

Muri uru rubanza rubarirwa mu za nyuma ku bari abarinzi b’inkambi y’Abanazi, Dey akurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’Abayahudi basaga 5,230 baguye ahitwaga Danzig, ubu hitwa Gdansk ni muri Poland.

Dey, usigaye agendera mu kagare kubera izabukuru, ahakana ibirego byose ashinjwa akavuga ko n’amakosa yaba yarakoze byaba bitari ku bwe cyane ko yari afite imyaka 17 y’amavuko kandi akaba yaragombaga gushyira mu bikorwa itegeko ry’abayobozi be.

Uwunganira Dey mu mategeko avuga ko ubwo yinjiraga mu kazi k’uburinzi guhera muri Kanama 1944 kugera muri Mata 1945, atari igikorwa yakoze ku bushake bwe, ahubwo ko yashyizwe kuri aka kazi kubera ubuzima bwe butari bimeze neza bitewe n’indwara y’umutima bityo akavanwa aho yakoreraga ibukuru.

Ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko rwa Hamburg muri Gicurasi, Dey yabwiye urukiko ko ataba ashaka kwibuka ibihe byo mu nkambi yarindaga. Ati: “Sinshaka gukomeza kwibutswa ibyahise”.

Abanazi bashyizeho iyi nkambi mu mwaka wa 1939, ikaba yari yashyiriweho gufungirwagamo imfungwa za Poltiki z’abanya-Poland,gusa byaje kurangira ifungiwemo imfungwa 110,000 ziganjemo Abayahudi ndetse abarenga 65,000 barahaguye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *