Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, Paul kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rwamagana.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, umukandida Paul Kagame yabikomereje mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, nyuma yo kubisoza muri Kirehe na Ngoma, uturere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bakaba bateraniye mu kibuga cyo muri uwo murenge wa Kigabiro, baje kwakira umukandida wabo, Paul Kagame ukomeje ibi bikorwa byo kwiyamamaza kuri munsi wa 10 wa byo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Paul Kagame yari amaze gusuhuza imbaga y’abaturage, ageze mu byicaro bye, hamwe n’abandi baturage bahagaze, baririmbye indirimbo y’umuryango. Bagira bati “FPR muryango w’Abanyarwanda, waharaniye kera kuzarurengera, amaboko yacu azakorera u Rwanda,…
Ati “Nyakubahwa Perezida tugushimira ko udasigaza inyuma”.
16:54: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu gihugu, Uwamariya Odette, arashima urugwiro Abanyarwamagana bakiranye umukandida, ko ari ikimenyetso cy’urukundo bamukunda.
Arashima iterambere muri Rwamagana kugera naho ubu indabo zihingwa muri aka karere zisigaye zigemurwa mu mahanga, ibyo ngo ni imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi na Perezida Paul Kagame.
Â
17:00: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame
Akomeza avuga ko ubufatanye bw’umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka ko atari ubwa none, ati “Ubufatanye bwa FPR Inkotanyi n’andi mashyaka ya politiki, ni ubwa kera kandi buzakomeza mu guteza igihugu cyacu imbere”.
Yasoje abifuriza amahoro y’Imana, umutekano n’uburumbuke mu miryango yabo.
Â
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/bwiza.com/-Rwamaga na.



















