Umunyarwandakazi Magdalena Niragire ari mu mpunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye ziba mu gihugu cya Zimbabwe zasizwe iheruheru n’umwuzure wibasiye aka gace karimo n’igihugu cya Mozambique cyane umwe mu mijyi yo muri iki gihugu witwa Beira.
Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, imvi ni uruyenzi, asanzwe aba mu nkambi ya Tongogara muri Zimbabwe avuga ko inzu yasenyutse abyumva ubwo yari aryamye.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kwita ku Mpunzi (UNHCR), inzu ya Niragire yasenyutse uruhande rumwe.
Uyu mukecuru aravuga uko byagenze, ati “ Narabyumvaga uko umuyaga wakubitaga amazu, imvura yagwaga byose sinabyumvaga. Numvaga usenya ibintu. Nari nicaye sinari kubaasha gusinzira, reka reka.”
Amashusho yafashwe na UNHCR agaragaza abo mu muryango wa Niragire Magdalene barimo kumwubakira igice cy’inzuye cyari cyaguye. Avuga ko ibyo yakorewe n’ibi biza byiswe ‘Cyclone Idai’ atazabyibagirwa.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Inkambi ya Tongogara ituwe n’iimpunzi ibihumbi 13. Kuri ubu UNHCR ikomeje kohereza imfashanyo zo kugoboka abazahajwe n’ibiza ndetse no ku babacumbikiye.


