Umukinnyi ukomeye wa Arsenal ashobora gutungurana mu birori byo kwita izina

Sangiza iyi nkuru

Nkuko bisanzwe buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo kwita izina abana b’ingagi baba baravutse, ari nako bizagenda uyu mwaka aho uyu muhango uzaba uba ku nshuro ya 14 ukazaba tariki 07 Nzeri 2018 aho bitaganyijwe ko hazagaragaramo bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal.

Muri uyu muhango uteganyijwe tariki 07 Nzeri 2018 abana b’ingagi bazahabwa amazina basaga 23 ndetse mu bazatanga amazina hakazaba harimo umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal iherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu bukangurambaga buhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda gusa uyu mukinnyi ntaratangazwa amazina

Belise Kariza wo muri RDB avuga ko hari byinshi byiza bizaranga uriya munsi
Belise Kariza uhagarariye agashami k’ubucyerarugendo muri RDB

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere, RDB butangaza ko ibikorwa biteganyijwe mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 14 u Rwanda rutangiye iyi gahunda yo Kwita Izina abana b’Ingagi, hazanagarukwa kuri gahunda yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Nkuko Belise Kariza umuyobozi w’agashami ku bukerarugendo muri RDB abivuga ngo umubare w’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga wazamutse ukagera kuri 604 uvuye kuri 480 muri 2010.

Kubijyanye n’abakinnyi ba Arsenal bashobora kuza kwifatanya n’abanyarwanda muri uyu muhango uyu muyobozi yabyemeje gusa yirinda kumutangaza kuko ngo ari agaseke kagipfundikiye abantu bagomba gupfundurirwa  uwo munsi

Ati  “Akenshi abantu baba bifuza kumenya ni uwuhe musitari uzaza, ni inde muntu ukomeye uzaza…ntabwo tujya tubivuga kuko nyine tuba dushaka ko habaho iyo nteramatsiko kugeza uwo munsi ubaye.”

Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru mu bitangazamakuru ndetse no kurubuga nyirizina rwa RDB ko u rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal muri hagunda yiswe “Visit Rwanda” aho iyi kipe aizajya yambara Visit Rwanda ku mwambaro bajyana mu kibuga

Uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi biteganyijwe ko uzabera mu karere ka musanze ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti”Kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima ni ubuzima”

Belise Kariza avuga ko umuhango wo Kwita Izina w’uyu mwaka uzaba ufitanye isano n’ubu bukangurambaga ndeste ko ari na yo mpamvu uriya mukinnyi wa Arsenal azawitabira.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *