Ikirangirire mu gukina filimi z’imirwano, Dwayne Douglas Johnson wamenyekanye cyane nka The Rock yatangaje ko kugeza ubu kuba yakwiyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe z’Amerika kuri we atari ikintu gukomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yasubije nta kujijinganya ku kibazo kijyanye no kuba yarigeze gutangaza ko ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’Amerika ko yamaze kubona ko ari nk’ibisanzwe kuba yakwiyamamariza uriya mwanya mu matora ataha yo muri 2020.
Yagize ati”Ni gute Perezida trump yaba yariyamamaje akabasha gutsindira umwanya ukomeye w’icyubahiro nk’uriya ngo njye ngire bwoba bwo kuwuhatanira?”
The Rock wamenyekanye cyane mu mikino y’iteramakofe, guturana hasi ndetse no mu yandi mafilimi ku isi, ni umwe mu bakinnyi ba filimi babasha kwinjiza agatubutse bityo akavuga ko kuba azwi cyane mu rwego rw’isi ari kimwe mu byamufasha kubona amajwi.
Kugeza ubu, uyu mugabo amakuru avuga ko yamaze kwiyandikisha no kwemezwa nk’umuntu wigenga ariko ko afite n’abayoboke benshi bo mu ishaka ry’Abademokarate bamuri inyuma bityo akavuga ko ibya politiki atari ikintu gikomeye kuri we.
The Rock avuga ko adashyigikiye Perezida uri ku butegetsi Donald trumo cyane cyane ku birebana n’icyemezo cye cyo gufungirana abanyamahanga b’abimukira muri Amerika ndetse n’Abisilamu.

Ku kijyanye n’ubushobozi mu byo kuyobora, yagize ati”igihe cyose ubonye akazi gashya, ugomba kwereka abantu ko ushoboye kandi ntiwitinye, gusa nka njye ku giti cyanjye, numva ko uriya mwanya ari uw’agaciro kandi ko nshobora no kuwuharanira igihe bibaye ngombwa ndetse nkabasha no gufata inshingano kuri buri wese.
Yasobanuye ko adakunda ibintu byo guca ku ruhande ndetse yishimira no gutanga ibisubizo byihuse ku bibazo yabajijwe, aho yagize ati” hari abantu usanga bavuga ngo tuzareba,… njye nta kindi ntegereje kubona ngo ngire icyo mbabwira.”
The Rock, Johnson Dwayne ni umunyamerika w’umwirabura ukomoka ku mubyeyi ufite inkomoko muri Afurika wabaga muri Canada ndetse na nyina Samoan w’umuzungu wo muri Amerika.
Yakunzwe guhera mu myaka yashize kubera imyitwarire ye muri filimi zitandukanye ziganjemo imirwano, akaba agaragara nk’umunyembaraga haba mu gihagararo no mu mikorere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavutse ku itariki ya 2 Gicurasi 1972 mu mujyi wa California, afite Metero 1,96 akaba apima ibilo 118. Yashakanye na Dany Garcia mu 1997 yitaba Imana muri 2007.
Zimwe muri filimi yamenyekanyemo cyane harimo Centre intelligence, The Rundown, Baywath, The Fate of the Furious n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


