Umukinnyi wa Ji jitsu wo muri Brazil watwaye irushanwa mpuzamahanga inshuro 8 yarasiwe mu kabyiniro

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bakinnyi bakomeye ba Jiu Jitsu b’ibihe byose muri Brazil, Leandro Lo, byatangajwe ko yapfuye mu bwonko nyuma yo kuraswa mu mutwe arasiwe muri kamwe mu tubyiniro two muri São Paulo.

Lo yari umwe mu bakinnyi bitwaye neza ba Jiu Jitsu b’ibihe byose, wari umaze gutwara Shampiyona y’Isi inshuro umunani.

Ababibonye bavuga ko Lo n’incuti ze begerewe n’umugabo mu buryo buteye ubwoba, Lo abasha kumufata, ariko amaze kumurekura, umugabo arasa Lo.

Ukekwaho icyaha yahise acika ava aho ariko nyuma yishyikiriza polisi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Iperereza rigamije kumenya uko byagenze ryatangijwe.

Inshuti ya Lo yari kumwe na we, yavuze ko icyo gihe uwo mugabo wenyine yegereye ameza yabo, afata icupa atangira kurizunguza mu buryo buteye ubwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *