Umunya-Espagne akaba n’umunyabigwi wa Real Madrid, Francisco Román Alarcón Suárez wamamaye ku izina rya Isco, yatangaje abantu yita imbwa ye izina y’umunyabigwi wa FC Barcelona kuri ubu ukinira Paris Saint Germain, Lionel Messi.
Bivugwa ko mbere yo kujya mu ikipe ya Real Madrid yatozwaga na Carlo Ancelotti mu mwaka w’2013, Isco yari umufana ukomeye wa Lionel Messi; ndetse ngo ikaba ari na yo mpamvu yise imbwa ye ‘Messi’.
Mu magambo aherutse gutangariza ikinyamakuru Goal, Isco ukinira FC Sevilla muri Espagne yagize ati: “Nise imbwa yanjye Messi kubera ko ari umukinnyi wa mbere ku Isi kandi n’imbwa yange ni uko bimeze”.
Gusa Francisco Isco mu gihe yari agikinira Real Madrid, yari yarahakanye ko ari we wise imbwa ye “Messi”. Yagize ati: “Kuba imbwa yanjye yitwa Messi byagizwemo uruhare n’umuvandimwe wanjye na data. Nge ndi umukinnyi ukunda Real Madrid birazwi. Nahagaritse kugendana n’imbwa yange mu nzira. Ibaze nawe ngenda mpamagara imbwa yanjye izina “Messi” ndi mu muganda!”
Isco w’imyaka 30 yatwaranye na Real Madrid ibikombe 5 bya Champions league mbere y’uko yerekeza muri Sevilla muri 2022 nyuma akaza gusesa amasezerano na yo.


