Umukinnyi Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yabuze mu bukwe bwe n’umukunzi we Souad Baydoun kubera impamvu z’akazi, ahagararirwa n’umuvandimwe.
Ikinyamakuru The Sun gisobanura ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko muri iyi mpeshyi yumvikanye n’ikipe ya Malmo ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sweden ko azayikinira.
Turay yumvikanye na Malmo avuye mu Bushinwa, ariko ntiyari yakamuritswe, ari yo mpamvu iyi kipe yo muri Sweden yamuhamagaye byihutirwa ngo ajyeyo mbere y’igihe amurikwe.
Itariki yo kumurikirwa abakunzi ba Malmo yari iya 22 Nyakanga 2022, iyo gusezerana na Baydoun yari iya 21 Nyakanga.
Turay yasobanuriye ikinyamakuru Afton Bladet cyo muri Sweden ko n’ubwo ubukwe bwabaye tariki ya 21 Nyakanga, atabwitabiriye kuko Malmo yari yamusabye kugenda mbere y’igihe.
Ngo icyo yakoze ni mbere y’uko umuhango w’ubukwe uba, yabanje kwifotoza n’umukunzi we Baydoun, bombi bambaye nk’abashyingiwe, birangiye yurira indege, yerekeza muri Sweden.
Yabwiye iki kinyamakuru ati: “Twashyingiranwe tariki ya 21 Nyakanga muri Sierra Leone. Gusa sinari mpari kubera ko Malmo yari yansabye kuza hakiri kare. Twafashe amafoto mbere, birasa n’aho nari mpari gusa si ko bimeze. Umuvandimwe wanjye yarampagarariye mu bukwe.”
Turay arateganya kubana na Baydoun muri Sweden gusa uyu mugeni aracyari muri Sierra Leone.







