Umukino wa gicuti wahurizaga Rayon Sports na Police FC kuri sitade Amahoro, wahagaritswe ugeze ku munota wa 23 kubera ko Rayon itigeze isaba ko abapolisi bajya kuwurindira umutekano.
Umunyamakuru wa siporo, Mihigo Saddam uri kuri Sitade Amahoro yasobanuriye ku rubuga rwa Twitter ko hari impungenge z’uko mu gihe Rayon Sports yari kuba itsinze igitego, abafana bari kwinjira ku ngufu, [nta bapolisi bo kubakumira bahari].
Yagize ati: “Abayobozi muri FERWAFA bavuga ko ngo bagize impungenge ko Rayon Sports yatsinda igitego abafana bari mu nkengero za sitade bakinjira ku ngufu.”
Ntiharamenyekana impamvu abayobozi b’umukino bemeye ko utangira kandi aba bapolisi batari bahari, bagatekereza kuwuhagarika ugeze mo hagati.
Umukino wahagaritswe nta kipe irinjiza indi igitego.
Ifoto: Mihigo Saddam/Twitter
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


