Mungire inama, mba kwa musaza wanjye tuba mu nzu y’ibyumba 3 na salon, rwose ni inzu nini igaragara ariko icyumba ndyamamo kegeranyo n’icya ba nyiri urugo.
Ikimbangamira rero, tugera mu masaha ya saa tanu z’ijoro no mu rukerera bagatangira umukino, akarongora umugore we nanjye mbyumva, uko baniha, utwo bavuga bashimishanya,…ibyo rero bigatuma nanjye ndara nigaragura, numva nshaka imibonano mpuzabitsina ariko nkabura uko ngira.
Mu by’ukuri sinababwira ko mbangamiwe, kandi na none nta yandi mahitamo mfite ngo ndebe ahandi njya kwibera, ngerageza gufungura radiyo ariko bikaba iby’ubusa kuko sinashyiramo volume nyinshi kuko aba ari nijoro.
Mungire inama y’icyo nakora, inama zanyu muzicishe kuri comment kuri uru rubuga kuko mbahaye Email cyangwa nimero ya telephone yanjye naba niraburije, Murakoze!!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


