montage_Paul-and-Brenda-Bya-2-copy

Umukobwa wa Paul Biya yahamagariye abanya-Caméroun kutazatora se

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wa Perezida Paul Biya wa Caméroun, Brenda Biya, yahamagariye abanya-Caméroun kutazatora se mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Ku wa 12 Ukwakira ni bwo abanya-Caméroun bazatora Umukuru w’Igihugu, mu matora Paul Biya w’imyaka 92 umaze 43 abayobora azahatanamo.

Umukobwa w’uyu mukambwe biciye mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko atacyibona nk’umwe mu bagize umuryango w’umukuru w’igihugu ndetse ko nta bufasha bw’amafaranga agikeneye ku babyeyi be.

Brenda kandi yavuze ko umwuka utifashe neza mu muryango w’umukambwe Paul Biya, anashinja by’umwihariko nyirarume usanzwe ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida kuba akomeje kwifuza ko yapfa ku kiguzi cyose.

Muri ayo mashusho kandi Brenda Biya yumvikana asaba abanya-Caméroun imbabazi ku bw’imibabaro ahamya ko se yabateye kuva yafata ubutegetsi.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yarahiye ko atazatora se mu matora ataha, asaba abanya-Caméroun gutera ikirenge mu cye.

Ati: “Ntimukazatore Paul Biya, bitari kubera njye, ahubwo kubera ko yatumye abantu benshi cyane bateseka. Ndizera ko tuzagira undi Perezida.”

Perezida Paul Biya umukobwa we yasabye abaturage kuzima amajwi, ayobora Caméroun kuva mu 1982.

Mu gihe mu mezi ashize yatangaje ko aziyamamariza manda nshya, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamunenga kuba nta mbaraga agifite zo kuyobora igihugu kubera iza bukuru; dore ko anayobora Caméroun yibereye mu Busuwisi aho amaze igihe atuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *