Abakoresha imbunga nkoranyambaga muri Kenya batunguwe kandi baranenga ko Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko afite âIbiro byâumukobwa wa Perezidaâ cyangwa âOffice of the first daughterâ. Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri Charlene yagaragaye yerekana abajyanye kandi bakorana nawe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 2022 YouLead Summit. Yumvikana avuga ati: ââŠuyu ni Jermaine Momanyi, ni ukuriye ubucuruzi nâishoramari muri âoffice of the first daughterâŠâ Abari bamukurikiye bamwe bakoma amashyi abandi bagaseka, maze ati: ââŠSimbona igisekejeâŠâ. Charlene ntiyatangaje ibirambuye kuri ibyo biro bye bitamenyerewe, kandi ntakindi aratangaza kuri ibyo nyuma y’ibyo yavugiye i Arusha. Kuba Itegeko-Nshinga rya Kenya ridateganya uwo mwanya uhabwa umukobwa wâumukuru wâigihugu byatumye benshi mu banyakenya ku mbuga nkoranyambaga batungurwa abandi babinenga. Uwitwa Mboke Mwangi ati: âIbi birasa nâigihe Trump yari ku butegetsi. Buri wese mu muryango we yari mu butegetsi.â Nathan Douglas Ngumi ati: âIbiro byâumukobwa wa perezida? Nabeho uko abishaka, ariko nareke kwishimisha mu misoro ya rubanda. Niba nishyura ibijya muri ibi biro nâiyo kipe ibi ntibikurikije amategeko kandi mfite ikibazo.â Naho uwitwa Nyongesa Wafula ati: âMbega akazi keza ku mukobwa wa perezida wa gatanu! Komereza aho Charlene.â Kuva se yajya ku butegetsi mu kwezi kwa Nzeri(9), Charlene yagaragaye ahura nâabategetsi batandukanye mu gihugu ndetse ajya mu nama mpuzamahanga. Avuga ko ari âimpirimbanyi ku ihindagurika ryâikirereâ akaba nâijwi ryâurubyiruko. Kuri Twitter, abanyakenya bamwe bamugereranya na Ivanka Trump mu gihe se Donald yari ku butegetsi muri Amerika. Bamwe mu bategetsi bo mu karere abana babo bafite imbaraga zigaragara cyangwa batagaragaza mu butegetsi cyangwa mu gisirikare.

2 Responses
Umukobwa wa Perezida Ruto yaciye ibintu avuze ibiro asigaye ayoboye
Ariko simbona ikidasobanutse mubyo uyu mukobwa yavuze, kuko kugira ibiro akorereramo ntagitangaza kirimo kuko kigira ibiro ntibisaba kuba biteganywa nitegeko kuko nanjye ndayifite murugo kandi nanone kuba ari first daughter ibyo ntagitangaje kirimo kereka niba hari uwaba azi mukuruwe icyo mbona cyarikuba igitangaza kereka iyo avugako abo bakora muriro bye bahemwa na leta