Umuhanzi wo mu Burundi, Kezakimana Divine uzwi nka Queen Diva the Best tariki ya 4 Ugushyingo 2020 yatawe muri yombi na polisi azira gutukira abahungu ku rubuga rwa YouTube.
Inkuru zakozwe n’ibitangazamakuru bikorera mu Burundi, zavuze ko uyu mukobwa yagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Kamenge iherereye mu mujyi wa Bujumbura.
Intandaro yo gufungwa, ni ikiganiro uyu mukobwa yagiranye n’umunyamakuru wa Buja Hit (cyahise gikurwa kuri YouTube), ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya. Ngo aho ni ho yageze akavuga ko abahungu bo mu gace ka Kinama, Kamenge na Buterere nta burere bagira.
Muri icyo kiganiro, umunyamakuru yaramubajije ati: “Abahungu mutakundana ni abaturuka hehe?” Kezakimana w’imyaka 20 y’amavuko yasubije aseka, ati: “Abo mu duce nka Kinama, Kamenge, Buterere n’ahandi. Aba basore bose nta burere bagira.”
Amakuru yari ahari kugeza tariki ya 6, yavugaga ko Kezakimana afungurwa ari uko abanje guhamagara umunyamakuru bagiranye ikiganiro, bakagirana ikindi avuguruza ibyo yavuze, agasaba imbabazi abasore bose bo muri utu duce dutatu.



2 Responses
Umukobwa yafunzwe azira gutukira abahungu kuri YouTube
Uyu munywa rumojyi nibamwihorere nubundi yaravangiwe ninko kurakarira indaya yasambanye cyane ko nawe ari nindaya ubwo ejo muzamubimuhora?!?! Mumureke isi nayo ntimworoheye.
Umukobwa yafunzwe azira gutukira abahungu kuri YouTube
Uyu munywa rumojyi nibamwihorere nubundi yaravangiwe ninko kurakarira indaya yasambanye cyane ko nawe ari nindaya ubwo ejo muzamubimuhora?!?! Mumureke isi nayo ntimworoheye.