Umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Anil Upadhya ukomoka mu gace ka Naugawan mu gihugu cy’u Buhinde ari mu bitaro nyuma yo gucibwa igitsina n’umukobwa bari bagiye kuryamana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musore wari ugiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa utatangarijwe amazina na we w’imyaka 20 ngo yazize kuba yabwiye uyu mukobwa ko hari undi mugore bakundana ndetse benda gukorana ubukwe aribwo uyu mukobwa yahitaga afata umujinya agasingira uruyuya rwari hafi aho agahita amukiza ubugabo bwe.
Inzego z’umutekano muri kariya gace zatangaje ko uyu mukobwa yahise yiruka n’icyo gitsina cy’umusore yari amaze gukata akagitwara, amakuru akaza gutangwa n’umukobwa uturanye n’uyu musore bakijije ubugabo bwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bakunzi ngo bari bamaranye igihe cy’imyaka 4 bakundana, uyu musore akaba yari amaze igihe atagaragara muri ako gace aho ngo yari asigaye yibera mu mujyi wa Mumbai byanatumye mugenzi we yamushinjija kuba yari yaragiye gushaka undi mugore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@ Bwiza.com


