Umukozi w’u Rwanda washakishije umugore wa Twahirwa yatanze ubuhamya

Sangiza iyi nkuru

Umukozi wa Leta y’u Rwanda ushinzwe kubungabunga umutekano w’abatangabuhamya no kwita ku bahohotewe, Mukavuninka Agathe, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023 umugore wa Twahirwa avuze ko uyu mukozi yamusabye kujya gutanga ubuhamya ku mugabo we mu Rwanda. Ati: “Nababwiye ko Agathe yampamagaye, ambwira ko ngomba kuza gutanga ubuhamya mu Rwanda.”

Gusa nk’uko umugore wa Twahirwa yakomeje abivuga, yamenyesheje mubyara we ko uyu mukozi yamuhamagaye ngo ajye gutanga ubuhamya mu Rwanda, na we amusubiza ko najyayo, azabutangira mu igororero (gereza) kuko ngo yashoboraga fungwa.

Mukavuninka yatanze ubuhamya kuri uyu wa 24 Ugushyingo, asobanura ko akazi akora yagatangiye mu mwaka w’2010. Abajijwe ku mugore wa Twahirwa, yasubije ko ari umwe mu batangabuhamya bari bakenewe cyane muri uru rubanza.

Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko yabanje gushakira umugore wa Twahirwa i Gikondo, aramubura, nyuma aza kumenya ko aba muri Kenya, kandi ngo yabonye nimero ye ya telefone, aramwibwira, amumenyesha n’icyo amushakira.

Mukavuninka yabwiye urukiko ko komisiyo ishinzwe kubaza abatangabuhamya yamutumye kubaza umugore wa Twahirwa niba yamwoherereza itike y’indege kugira ngo aze mu Rwanda, ariko arabyanga, asubiza ko ari umudozi, afite imyenda myinshi y’abakiriya atasiga muri Kenya.

Ngo icyakurikiyeho ni uko iyi komisiyo yasabye umugore wa Twahirwa ko yamusanga muri Kenya, akaba ari yo baganirira, na we arabyemera. Mukavuninka yavuze ko atazi itariki iri bazwa ryabereye nyuma y’aho impande zombi zumvikanye.

Uyu mukozi yasobanuye ko ari kwita ku batangabuhamya bose nk’uko biri mu nshingano ze, kandi ngo nta kibazo na kimwe yigeze agirana n’umugore wa Twahirwa, cyane ko banasangiye mu gihe bari mu Bubiligi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *