Perezida wa Sudani y’Epfo yatangiye kuyobora EAC

Ndayishimiye ubwo yashyikirizaga Salva Kiir ububasha

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye amaze gushyikiriza mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, inshingano y’ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC. Ni igikorwa kibereye mu nama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo muri EAC, yabereye i Arusha ku cyicaro cy’uyu muryango kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023. Perezida Ndayishimiye yari afite […]

I am the only candidate designated by God to lead the DRC – Pastor Ngalasi

“We don’t need to go to the Stadium to beat our campaign. God will speak to each Congolese. For my part, he told me clearly, election or not, I will put you on power,” declared Pastor Aggrey Ngalasi to the followers of his Church “La Louange” extension of Mont-Ngafula in Kinshasa. Candidate number 16 in […]

FARDC yitiriye RDF drone M23 yigambye guhanura

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyitiriye RDF drone M23 yatangaje ko yahanuye kuri uyu wa Gatanu. FARDC biciye muri Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko uyivugira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko drone yahanuwe ari iya RDF. Ati: “Drone y’igisirikare cy’u Rwanda yasenyewe muri Teritwari ya Masisi.” Uyu musirikare cyakora ntiyigeze atangaza uwaba […]

Kabale: Rukururana yari izanye ifumbire mu Rwanda yakoze impanuka ikomeye

Umushoferi w’Umunyakenya w’imyaka 49 wari utwaye ikamyo yari yikoreye ifumbire iyizanye mu Rwanda yishwe n’impanuka yabereye mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Uyu mushoferi witwa Hussein Ramadhan yari mu nzira yerekeza mu Rwanda ubwo rukururana yo mu bwoko bwa Benz ifite pulake KDM 588E/ZE3600, yari ipakiye […]

Umukozi w’u Rwanda washakishije umugore wa Twahirwa yatanze ubuhamya

Umukozi wa Leta y’u Rwanda ushinzwe kubungabunga umutekano w’abatangabuhamya no kwita ku bahohotewe, Mukavuninka Agathe, yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023 umugore wa Twahirwa avuze ko uyu mukozi yamusabye kujya gutanga ubuhamya ku mugabo we […]

Somalia yemejwe nk’Umunyamuryango wa 8 wa EAC

Igihugu cya Somalia kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, cyemejwe nk’umunyamuryango wa munani w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Somalia yemerejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Arusha muri Tanzania. U Rwanda muri iyi nama rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente wayitabiriye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame. Somalia […]

Urukiko rwategetse ko X-Dealer ushinjwa kwiba telefoni ya The Ben arekurwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukurikiranyweho kwiba Telephone ya TheBen250 ko afungurwa by’agateganyo akazajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi. Iyi Telefoni Eric ashinjwa byavuzwe ko yibiwe mu Burundi ubwo The Ben yakoraga igitaramo taliki 1 Ukwakira 2023.Icyo gihe amakuru yavuze ko uyu musore yayibye akayambukana mu Rwanda […]

La banque centrale met en garde contreles mauvaises pratiques généralisées du commerce des changes

John Rwangombwa, le gouverneur de la Banque nationale du Rwanda, a lancĂ© un avertissement concernant les mauvaises pratiques gĂ©nĂ©ralisĂ©es du commerce des changes qui affectent l’Ă©conomie du pays, entraà®nant une pĂ©nurie de devises. L’appel a Ă©tĂ© lancĂ© lors d’une confĂ©rence de presse conjointe du ComitĂ© de politique monĂ©taire et du ComitĂ© de stabilitĂ© financière le […]

Cyera kabaye imodoka z’amashanyarazi zari zarizejwe Abanyarwanda zahageze

Imodoka zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziherutse gutangazwa ko zigiye kuza, cyera kabaye zamaze kuhagera.Bikaba byitezwe ko zigomba kunganira izisanzwe mu gihe gito. Ikigo cya BasiGo cyatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi, cyemeza ko izi modoka zamaze kugera mu Rwanda ndetse zikaba zamaze kwambikwa ibirango by’ibinyabiziga byo mu Rwanda kugira ngo zitangire gutwara […]

Amafoto: Abasirikare basaga 500 ba CAR bari bamaze igihe batozwa na RDF basoje amasomo

34795.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 24 Ugushyingo, abasirikare barenga 500 ba Centrafrica (FACA) bari bamaze igihe batozwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) barasoza amasomo ku mugaragaro. Iki ni icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Centrafrica batojwe na RDF mu rwego rw’amasezerano hagati y’ibihugu byombi nk’uko tubikesha The New Times. Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrica […]

Urunturuntu hagati ya Cindy na Eddy Kenzo bapfa amafaranga ya Guverinoma

Umuhanzikazi Cindy Sanyu arashinjya Eddy Kenzo kwigwizaho umutungo wa Federasiyo y’abahanzi abereye umuyobozi akirengagiza bamwe mu bahanzi. Hashize igihe, federasiyo ya Eddy Kenzo ikorana n’abayobozi ba leta, ibasaba gushyiraho amategeko agenga uburenganzira bwa muntu no gutanga inkunga k abahanzi. Icyakora, nk’uko Cindy abitangaza ngo federasiyo ya Eddy Kenzo yakiriye miliyari 18 UGSH, ariko ibyo bikaba […]

Hatowe itegeko rizafasha kurushaho kumenya amakuru y’abinjira n’abasohoka mu gihugu

f_oeek1weaeynww.jpg

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kane, itariki 23 Ugushyingo 2023, yatoye itegeko rigenga amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda n’ay’amadosiye yabo. Itegeko rigenga amakuru y’abagenzi mbere yo kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda n’ay’amadosiye yabo rizafasha mu gusaba no guhabwa amakuru n’ibihugu cyangwa imiryango byita cyane ku kurinda amakuru bwite y’abantu […]

Niba ugona urasabwa gukora ibi bintu kugirango ubicikeho

Hari abantu benshi usanga bagona ariko ntibabe babimenya ahubwo ugasanga barabibwirwa n’ababumvise cyangwa abo bararanye.Hari uburyo bwinshi rero umuntu yakoresha yirinda kugona n’ubwo utavuga ko ku bantu bose babigerageje bikunda 100%. Kugona ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira cyane abakuze, bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no […]

Undi mugore arashinja Puff Daddy kumufata ku ngufu

Undi mugore arashinja Mogul Sean uzwi nka Puff Diddy ko yamuhaye ibiyobyabwenge akanamufata ku ngufu mu mwaka wa 1991.Uyu mugore avuga ko ibi byose byabaye ubwo bari mu rukundo. Uyu mugore witwa Joi Dickerson-Neal, yatanze ikirego cye ku wa kane mu rukiko rw’ikirenga rwa Manhattan, avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Igaragaza ko ibyo byabaye […]

Inteko ishinga Amategeko ya ECOWAS yasabye ko Niger yakurirwaho ibihano yafatiwe

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) yahamagariye abakuru b’uyu muryango gukuraho ibihano byafatiwe Niger nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ku itariki ya 26 Nyakanga. Yavuze ko abaturage ba Niger bifuza kuva mu bibazo by’ubukungu n’imbogamizi mu bikorwa by’ubutabazi byatewe no guhagarika umubano w’ubucuruzi no guhagarika konti z’igihugu muri banki nkuru zo mu […]

M23 yahanuye Drone y’intasi ya FARDC

LUmutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko Ingabo zayo zahanuye indege nto y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Iyi drone yafashaga FARDC mu butasi yahanuriwe muri Masisi, aho M23 na FARDC baramukiye barwana. Imirwano hagati y’impande zombi kuva mu masaha y’igitondo yarimo ijya mbere mu duce twa Karenga na Kilorirwe no […]

Kuganira na M23 byakwinjiza abanzi mu gisirikare cyacu: Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yabwiye Abanyekongo ko adashobora kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ngo byakwinjiza umwanzi mu gisirikare cyabo. Ibi Tshisekedi yabibwiye abatuye mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, ubwo yari akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Yabwiye […]

Abunganira Karasira barabaza uko bazahembwa mu gihe imitungo ye yafatiriwe

Abanyamategeko babiri bunganira Karasira Aimable, Me Kayitana Evode na Me Gatera Gashabana, barabaza urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga uko bazahembwa mu gihe imitungo y’umukiriya wabo yafatiriwe. Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akurikiranweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri n’icyo kudasobanura inkomoko y’imitungo. Urubanza rwe rwatinze […]

Abashingamategeko b’Abanyekongo banze gusanga bagenzi babo i Kigali

Abashingamategeko bahagarariye Repubulika ya demukarasi ya Congo mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba banze gusanga mu Rwanda bagenzi babo bahagarariye ibindi bihugu. Guhera kuri uyu wa 23 Ugushyingo kugeza ku wa 7 Ukuboza 2023 i Kigali hari gukomereza imirimo y’iyi nteko izwi nka EALA. Biteganyijwe ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, Perezida Paul […]

Umugore wa Twahirwa yabwiye urukiko ko yashyizweho iterabwoba

Umugore wa Twahirwa SĂ©raphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels ko mu mwaka w’2020 yamutanzeho ubuhamya bumushinja bitewe n’iterabwoba yari yarashyizweho n’uwo yita maneko. Uyu mugore yagombaga gutanga ubuhamya kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 ariko si ko byagenze bitewe n’impaka ndende zaturutse ku kuba yifuzaga kubutangira mu muhezo, abunganira […]

Gaza: Agahenge hagati ya Israel na Hamas karatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatari iravuga ko agahenge gatangira saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu naho abantu bashimuswe ba mbere babohorwe saa kumi z’umugoroba. Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ivuga ko ihagarika guhuza ibikorwa byo kwimura abantu mu bitaro ifatanyije na OMS nyuma y’uko Israel ifashe umuyobozi w’ibitaro bya al-Shifa nk’uko tubikesha Al […]