Cyera kabaye imodoka z’amashanyarazi zari zarizejwe Abanyarwanda zahageze

Sangiza iyi nkuru

Imodoka zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ziherutse gutangazwa ko zigiye kuza, cyera kabaye zamaze kuhagera.Bikaba byitezwe ko zigomba kunganira izisanzwe mu gihe gito.

Ikigo cya BasiGo cyatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi, cyemeza ko izi modoka zamaze kugera mu Rwanda ndetse zikaba zamaze kwambikwa ibirango by’ibinyabiziga byo mu Rwanda kugira ngo zitangire gutwara abagenzi

Iki kigo kandi cyari giherutse guhabwa inkunga ya miliyoni 1,5$ aturutse muri USAID mu kwagura ibikorwa mu bwikorezi budahumanya ikirere mu Rwanda.

Ikigo BasiGo cyazanye izi modoka, gitangaza ko ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse na USAID, umwaka wa 2025 uzasiga mu Rwanda hari bisi 200 zikoresha amashanyarazi kizaba cyarazanye.

Izi bus zije mu gihe hari izindi ntoya zikoresha amashanyarazi zari ziherutse kuzanwa nazo ngo zibe zifashishijwe by’igihe gito.Ni mu gihe kandi RURA yari yakomoreye izindi modoka ntoya zifite imyanya irindwi ngo zifashishwe mu kunganira izindi bus.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *