Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) yahamagariye abakuru b’uyu muryango gukuraho ibihano byafatiwe Niger nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ku itariki ya 26 Nyakanga.
Yavuze ko abaturage ba Niger bifuza kuva mu bibazo by’ubukungu n’imbogamizi mu bikorwa by’ubutabazi byatewe no guhagarika umubano w’ubucuruzi no guhagarika konti z’igihugu muri banki nkuru zo mu karere mu cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bya ECOWAS mu nama yo muri Nyakanga.
Umuyobozi wa Sena ya Nigeria, Ali Ndume, mu izina ry’inteko ishinga amategeko mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Abuja, yagize ati: “Ubu ni ubusabe ku bakuru b’ibihugu bya ECOWAS bwo gusuzuma ikibazo cy’ubutabazi no gukemura ibibazo bya politiki muri Niger.”
Yasabye ibihugu 15 bigize ECOWAS gusuzuma aho bihagaze kugira ngo bikemure ibibazo bya politiki muri iki gihugu cya Niger kibarizwa mu karere ka Sahel nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency.
Igihugu cya Nigeria, umufatanyabikorwa w’igihe kirekire n’umuturanyi wa Niger, cyari cyarakupye amashanyarazi cyoherezaga muri iki gihugu mu rwego rw’ibihano byo guhatira ubuyobozi bwa gisirikare i Niamey kugarura guverinoma y’abaturage nyuma yuko Perezida Mohamed Bazoum akuwe ku butegetsi.
Uyu muryango wanahaye abahiritse ubutegetsi igihe ntarengwa cy’iminsi irindwi yo gusubizaho ubutegetsi bwa Bazoum bitaba ibyo umuryango ukamusubizaho ukoresheje ingufu za gisirikare, ariko abahiritse ubutegetsi muri Nyakanga bayobowe na Gen. Abdourahamane Tchiani bicira ibiti mu matwi birangira na ECOWAS idashyize mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije nyuma y’uko ibihugu bimwe byari byiteguye gutabara Niger mu gihe yaterwa n’ingabo z’umuryango.


