Undi mugore arashinja Puff Daddy kumufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Undi mugore arashinja Mogul Sean uzwi nka Puff Diddy ko yamuhaye ibiyobyabwenge akanamufata ku ngufu mu mwaka wa 1991.Uyu mugore avuga ko ibi byose byabaye ubwo bari mu rukundo.

Uyu mugore witwa Joi Dickerson-Neal, yatanze ikirego cye ku wa kane mu rukiko rw’ikirenga rwa Manhattan, avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Igaragaza ko ibyo byabaye ubwo yari akiri umunyeshuri.

Nk’uko iki kirego kibivuga, ku ya 3 Mutarama 1991, ngo yemeye kubonana na Bwana Combs muri resitora ya Harlem aho yakoraga, maze amuasaba kumusanga mu cyumba aramusambanya.

Avuga ko ibyo byakomeje akajya anamusanga aho yari acumbitse akamuha ibiyobyabwenge ubundi nyuma akamusambanya.Puff Daddy kandi ngo yagiye anamukubita kenshi bimuviramo ihungabana ryo mu mutwe byanamuviriyemo kucikishiriza Kaminuza.

Iki kirego kije nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo uyu mugabo yarezwe n’umuririmbyi wa R&B akaba yari n’umufatanyabikorwa Casandra ” Cassie ” Ventura nawe amushinja nk’ibyo.

Ventura yashinje uyu muhanzi kumufata ku ngufu no kumucuruza mu myaka 10 ishize uhereye igihe yari afite imyaka 19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *