Oscar Pistorius wahoze ari numero ya mbere mu mikino yo gusiganwa n’amaguru y’abamugaye aratanga ikindi cyifuzo cyo kurekurwa hakiri kare muri gereza yo muri Afurika y’Epfo aho akorera igifungo imyaka irenga 13 azira kwica uwari umukunzi we.
Pistorius yarashe Reeva Steenkamp mu myaka 10 ishize amurasiye iwe i Pretoria mu bwicanyi bwatunguye Isi, akaba afunzwe kuva mu 2014.
Kumva icyifuzo cye cyo kurekurwa mbere yo gusoza igihano birabera muri Gereza ya Atteridgeville, mu nkengero za Pretoria.
Nyina wa Steenkamp, ​​witwa June, ntabwo arwanya iki cyifuzo cye cyo kurekurwa hakiri kare nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Gusa, June Steenkamp ntazitabira uru rubanza, nk’uko umwunganizi we Tania Koen yabitangarije BBC.
Se wa Reeva Steenkamp, Barry, yapfuye muri Nzeri muri uyu mwaka.

Ntiharamenyekana igihe bizafata akanama gashinzwe gusuzuma kurekurwa mbere yo kurangiza igfungo ngo gafate icyemezo, ariko ngo bishobora kwihuta. Mu gihe Pistorius yakwemererwa kurekurwa, hazagenwa itariki yo kumurekura.
Mu bindi akanama gashinzwe kurekurwa by’agateganyo kazasuzuma mu busabe bwa Pistorius, ni imyitwarire ye igihe yari muri gereza, ndetse n’ingaruka irekurwa rye ryagira muri sosiyete.
Reeva Steenkamp, ​​wari ufite imyaka 29, yari umunyeshuri wize amategeko ndetse n’umunyamideri uzwi.
Yishwe ubwo Pistorius yarasaga amasasu ane akoresheje pistolet ayanyujije mu muryango w’ubwiherero mu rugo rwe i Pretoria mu rukerera rw’umunsi w’abakundana (Saint Valentin)muri Gashyantare 2013.
Pistorius, ubu ufite imyaka 37, yavuze mu rubanza rwe ko yaketse ko ari igisambo cyari kinjiye muri iyo nzu kandi Steenkamp yari akiri mu buriri.
Yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi mu 2015 mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire mu gihe ku ikubitiro yari yahamijwe gusa icyaha gito cyo kwica atabigambiriye.


