Umukuru wa FDU mu Mujyi wa Kigali wari wabuze yabonetse

Sangiza iyi nkuru

Ukuriye ishyaka FDU-Inkingi mu Mujyi wa Kigali iri shyaka ryavugaga ko yashimuswe ku Cyumweru, itariki 18 Nzeri 2016 yaba yabonetse nk’uko amakuru atugezeho mu kanya gashize avuga.

Visi perezida w’iri shyaka, Boniface Twagirimana yari yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Théophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali yashimuswe n’abasirikare bakamujyana ahantu batamenye.

Yagize ati: “Ku Cyumweru, ahagana saa 21h30, Théophile Ntirutwa, uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali, yatwawe ahantu hatazwi n’abasirikare ubwo yari muri karitsiye ya Nyarutarama”, ibi n’ibyo Boniface Twagirimana, visi perezida wa FDU yatangarije AFP.

bhkgjkczn1tm6ixbe1vvf9mideejjfzvtizornecn4c0d-tou0p0gttxbatmwo_6ctmezml1nb4v4covlcdl6a
Théophile Ntirutwa uhagarariye FDU mu Mujyi wa Kigali

Amakuru ahari rero aravuga ko nyuma yo kumara iminsi yarafashwe afatiwe I Nyarutarama, uyu mugabo yagaragaye i Gikondo aho bivugwa ko ari ho abari bamutwaye bamusize.

Tubibutse ko nubwo iri shyaka rivuga ko rikorera mu Rwanda, kugeza ubu ritarahabwa uburenganzira bwo kuhakorera ku mugaragaro ndetse umuyobozi mukuru waryo, Ingabire Victoire, akaba mu kwezi gutaha azaba amaze imyaka 6 afunze nyuma yo gukatirwa imyaka 15 y’igifungo azira kwifatanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho agamije guhirika ubutegetsi ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *