Umukuru wa Wagner yapfiriye mu ‘mpanuka’

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner akaba ari na we wawushinze, Yegveny Prigozhin, yaguye mu ‘mpanuka’ y’indege bwite mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow.

Urwego rw’u Burusiya rushinzwe ingendo z’indege, Rosaviatsia, rwatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba, kandi ko hatangiye iperereza. Ruti: “Iperereza ryatangiye ku ndege ya Embraer yahanutse ku mugoroba mu gace ka Tver. Mu bagenzi, harimo uzwi nka Yevgeny Prigozhin.”

Ibinyamakuru bitandukanye birimo ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byatangaje ko iyi ndege yarimo abantu 10 kandi ko nta muntu n’umwe warokotse iyi mpanuka.

Prigozhin apfuye nyuma y’aho muri Kamena 2023 yagerageje igikorwa cyo kwigumura ku butegetsi bwa Perezida Vladimir Putin hamwe n’abasirikare be.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umukuru wa Wagner yapfiriye mu ‘mpanuka’
    Umufaransa witwa Voltaire yigeze kubwira Imana ati:”Mana yanjye,uzandinde inshuti zanjye.Abanzi banjye bo nzabirindira”.Uyu mugabo yabaye inshuti-magara ya Putin.None yamwishe.Yali akuriye Wagner,umutwe w’abacancuro barwana henshi ku isi: Muli Mali,Syria,Ukraine,Central African Republic,etc…Muli make,nawe yali umwicanyi,na Putin wamwishe akaba undi.Imana yaturemye,itubuza kwica,ikadusaba “gukunda n’abanzi bacu”.Muli Zabuli 5:6,havuga ko “imana yanga umuntu wese wica undi”.Ababirengaho,ntabwo bazaba mu bwami bwayo nkuko bible ivuga.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *