Ku itariki ya 24 Kanama mu 1814, mu gihe cy’ “Intambara yo mu 1812” hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, Ingabo z’Abongereza zinjiye muri Washington D.C. zitwika White House zihorera ku gitero ingabo z’Abanyamerika zari zagabye ku mujyi wabo wa York, muri Ontario ho muri Canada muri Kamena 1813.
Ubwo Abongereza bageraga muri White House, basanze Perezida James Madison n’umufasha we, Dolley, bamaze guhunga bagiye kwihisha muri Maryland. Bivugwa ko abasirikare bicaye bakabanza kurya ibiryo byasigaye mu bubiko bwa White House mbere yo gusahura inzu ya perezida barangiza bakayitwika.
Nk’uko bitangazwa n’umuryango ushinzwe gusigasira amateka ya White House (White House Historical Society) ndetse n’amabaruwa ya Dolley ubwe, Perezida James madison yari yavuye muri White House ku itariki ya 22 Kanama agiye kubonana n’abajenerali be bari ku rugamba mu gihe Abongereza bari barimo gusatira umurwa mukuru Washington D.C..
Mbere yo kuva muri White House, yari yasabye umugore we Dolley niba afite umurava no kwihanganira kumutegereza akagaruka ku munsi wari gukurikira. Ariko, yanamusabye gukusanya inyandiko z’ingenzi zose za leta no kwitegura kuva muri White House igihe icyo ari cyo cyose byaba ngombwa.
Bucyeye bwaho, Dolley n’abakozi be basigaranye bafashe indebakure z’icyo gihe (spyglasses) bakajya bareba hakurya ku misozi ngo barebe ko Madison ahinguka agarutse cyangwa Abongereza baza.
Aho kubona umugabo we, yabonye Ingabo z’Abongereza ziri kwikusanya hakurya afata icyemezo cyo gusohoka bwangu yemera gusiga imwe mu mitungo yihariye yabo, ahubwo ahungisha ifoto nini yari iri kuri kimwe mu bikuta bya White House ya George Washington wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko tubikesha History.com, kurokora iyi foto ntabwo byari ibintu byoroshye kuko yari ifoto ifite uburebure bwa metero umunani yashyizwe ku rukuta rw’icyumba cyo kuriramo, ku buryo byari bigoye kuyigendana cyangwa gutwara.

Mu ibaruwa yandikiye umuvandimwe we mu ijoro ryo kuwa 23 Kanama, Dolley yagarutse ku kuntu yagowe no guhungisha iyo foto. Kubera ko yari ifungiwe mu gikuta bitoroshye kuyikuramo uko yakabaye, yasabye kumena ikirahuri cy’ikadere bakuramo ifoto yari ishushanyije mu buryo bw’ubuhanzi (dore ko icyo gihe nta camera zabagaho), barayizinga.
Dolley ati “ Ubu rero, mushiki wanjye nkunda (Dear Sister), ngomba kuva muri iyi nzu, cyangwa ingabo zisubira inyuma zikangira imbohe muri yo zuzura umuhanda ngomba kunyuramo.”
Dolley yavuye muri White House asanga umugabo we aho bari bateganyije kuzahurira.
Nubwo Madison n’umufasha we babashije gusubira Washington nyuma y’iminsi itatu ingabo z’Abongereza zimaze kuhava, ntibongeye kuba muri White House.
Madison yayoboye igihe yari asigaje cya manda ye atuye mu nyubako ya Octagon House. Mu 1817 nibwo perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari umaze gutorwa, James Monroe, yasubiye muri White House imaze kongera kubakwa.

Iki gikorwa cyo kurokora ifoto y’umuntu ufatwa nk’umubyeyi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George Washington cyatumye Dolley Madison afatwa nk’intwari ikomeye yirengagije ibintu bye by’agaciro byari mu nzu agahitamo kurokora ifoto y’umuntu w’ikimenyetso gikomeye ku gihugu.


