Kuri Noheli, bamwe mu Bakirisitu bahitamo guteranira hamwe mu nsengero zitandukanye mu rwego rwo gushima Imana ku bw’imigisha yabahaye muri uyu mwaka ndetse no kongera kuzirikana ugucungurwa kwabo binyuze muri Yezu/Yesu Kirisitu.
Ibiterane byinshi mu nsengero zinyuranye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu munsi wa Noheli, byaranzwe ahanini n’indirimo zumvikanishaga ivuka rya Yesu cyangwa Yezu.
Ni umunsi benshi bahitamo kwizihiza bidaturutse ku kuba ariwo nyirizina Yesu yavukiyeho ahubwo ngo babikora mu rwego rwo guha icyubahiro Umwana w’Imana.
ku rundi ruhande abizihiza uyu munsi ntibatinya kuvuga ku rukundo rwa Yesu, ari rwo nkingi mwikorezi mu kubatura umuntu kugeza ku rwego rwo guhinduka, nk’uko bigaragazwa na Mbonimpaye Alphonsine wemeza ko ntacyamutandukanya n’urukundo rwa Yesu rwatumye imibereho ye ihinduka.
Hari n’abahitamo kwizihiriza Noheli yabo mu nsengero bo n’imiryango yabo mu rwego rwo gushimira Imana mu ruhame babitewe n’ imigisha iba yarabahaye.
Uyu munsi kandi wabereye bamwe mu bayobora amadini n’amatorero umwanya mwiza wo gusaba Abakirisitu babo kutanyuranya n’umurongo Leta itanga mu rwego rwo kwirinda akajagari.
Noheli ni Umunsi mukuru w’Abakirisitu benshi wizihizwa buri mwaka, ahaba hibukwa ivuka rya Yesu/Yezu. Uyu munsi wa Noheli ukaba wizihizwa buri tariki ya 25 Ukuboza n’ubwo ibindi bihugu nabyo bigenda byizihiza uyu munsi ku matariki atandukanye.
Inkuru muzi y’ivuka rya Yesu/Yezu Kirisito itangirira mu Isezerano Rishya mu gitabo cya Matayo. Gusa yari yarahanuwe n’abahanuzi batandukanye bo mu isezerano rya Kera nka Yesaya.


