Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Habineza yakiriwe n’imbaga idasanzwe y’abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, umuhango wabereye Nyabugogo ubwo yabagezagaho imigabo n’imigambi ye.
Ni umunsi wa 19 ari na wo wa nyuma wo kwiyamamaza, ku mwanya w’umukuru w’igihugu, aho uyu mukandida yagaragarijwe amarangamutima adasanzwe n’abaturage benshi bo mu karere ka Nyarugenge yasorejemo ibi bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Iki gikorwa kandi cyaranzwe n’akarasisi k’abatwaye amapikipiki bari baherekeje imodoka y’umukandida na we wagendaga asuhuza abantu, nyuma baza kuruhukira ku kibuga kinini kiri ku nkengero z’umugezi wa Nyabugogo ahazwi nko ku kiraro cy’abasirikare cyambuka kijya mu murenge wa Gatsata.

Iki kibuga cyari gikikijwe n’imbaga y’abaturage bari baje gutega amatwi umukandida ndetse no kumwereka ko bamushyigikiye, ibi bikaba byatangijwe ku mugaragaro n’ijambo ry’ikaze ry’umukozi mu karere ka Nyarugenge.

Mu ijambo rye Dr Frank yagejeje ku bari aho, yabanje gushimira abamubaye hafi kuva yatangira ibi bikorwa kugeza ku munsi wa nyuma ndetse abizeza ko bazafatanya kugera kuri byinshi mu gihe bazamutora ubundi bagafatanya kwiyubakira igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze uko ingendo zamugendekeye hirya no hino mu turere aho yagiye akorera ibikorwa nk’ibi ndetse avuga ko uko abibona bimuha icyizere cyo gutsinda amatora.
Aha yibanze cyane ku kibazo cy’abacururiza mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi, bibanze cyane muri kariya gace yiyamamarijemo, aba bakaba bataravuzweho rumwe guhera mu myaka yashize bagerageza kubaca mu muhanda ariko na nubu bakaba bakigaragaramo.
Yagize ati”bitarenze mu kwezi kwa Cyenda, buri wese araba afite uburenganzira bwo gukorera aho ashaka kandi mu mudendezo, abacuruza babikore, abatwara abantu n’ibintu babikore neza kandi mu mucyo.”

Ni muri urwo rwego yababwiye ko azabashyiriraho ibigo bibakurikirana, bagahabwa imyenda n’ibyangombwa bibaranga ku buryo bazanoza akazi ka bo nta wubitambitse.
Yavuze kandi ku kijyanye na caguwa, aho yabijeje ko bakimara kumutora izahita igarukaho ku buryo buri wese azajya abona umwenda mwiza umukwiriye kandi kuri macye.

Yagize ati”Ubuyobozi bwacu ntibuzaba nka bwa bundi bw’abakire gusa bashaka kwambara bonyine, abakennye ntibabone icyo bambara. Niyo mpamvu caguwa izahita isubiraho buri wese akabasha kujya yambara umwenda ashaka kandi ku giciro cyiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu bindi yavuze azageza ku baturage harimo gufunga gereza zitemewe nk’iyo kwa Kabuga, i Kikondo n’izindi abantu bashobora kumaramo igihe basa n’ababuriwe irengero.

Biteganyijwe ko ku itariki ya Gatatu ari bwo abanyarwanda baba mu mahanga bazatora na ho kuwa Kane hagatora ababa mu Rwanda bityo ibizava mu matora bikazatangazwa.

Dr Frank ni umwe mu bakandida 3 babashije kuzuza ibisabwa ngo babashe kuba bakomeza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu, barimo Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR ndetse n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


