Umunyakenya akaba n’uwahoze ari umunyamakuru wa Citizen TV, Julie Gichuru avuga ko bari bakoze impanuka ubwo yavaga mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya yerekeza i Kigali mu Rwanda.
Uyu munyamakuru avuga ko indege yarimo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe yananiwe kugwa ku butaka inshuro ebyiri abantu bari kumwe bagakuka umutima.
Gichuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ahanini byatewe n’uko ikirere cya Kanombe cyari kibi, cyiganjemo imvura nyinshi n’ubwo ngo atari yamenye ibiri kuba kuko ngo yiyumviraga umuziki.
Ati “ Nerekeje Kigali kuri iki gicamunsi. Tukihagera twasanze imvura nyinshi ku buryo kugwa ku butaka byananiranye inshuro ebyiri. Uru rugendo rwanyigishije amasomo y’ingenzi.”

Uyu munyamakuru avuga ko atari yamenye ibiri kuba ku ndege yari imutwaye kuko we ngo yarimo kumva umuziki.
Ati “ Nari nambaye ekuteri (ecouteur) numva umuziki uri hejuru nk’uko bisanzwe. Sinigeze menya ko ubuzima bwacu bwari mu bibazo ubugira kabiri.”
Julie Gichuru avuga ko yatunguwe no kumva ko bagenzi be bari bamaze kohereza amajwi basezera ku isi mu gihe we nta na kimwe yari yamenye ku birimo kuba ku ndege yari imutwaye.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ati “ Tumaze kugera hasi nibwo namenye ko twari turi mu bibazo. Abandi barimo basenga n’ibindi byose by’intabaza.”
Uyu Munyakenya avuga ko ari ubwa mbere byari bimubayeho kandi ko yumvaga ko ibiri kuba ari amabwiriza y’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege.


