Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yitabiriye inama ya A.U. ku burenganzira bwa muntu

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuwa 23 kugeza kuwa 26 Ugushyingo 2016, Arusha muri Tanzaniya, harabera inama yo mu rwego rwo hejuru yateguwe n’Ubumwe bw’Afurika (Union Africaine), ikaba yibanda ku burenganzira bwa muntu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yarayitabiriye ku butumire bwa “African Court on Human and Peoples’Rights”.

[ad id=”44145″]

Ubumwe bw’Afurika bwatangaje ko umwaka wa 2016 ari umwaka nyafurika w’uburenganzira bw’umuntu n’ubw’abaturage, by’umwihariko uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori nk’uko inkuru igaragara ku rubuga rwa CNLG ikomeza ivuga.

[ad id=”44145″]

Dr Bizimana Jean Damascène arasanga iyi nama izatanga akanya ko kuganira n’abandi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu no ku bijyanye n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi uko bigaragara kose. Iyi nama izaba kandi umwanya wo kugaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku bijyanye n’ibibazo bikunze kugaragazwa n’Urukiko Nyafurika rureba uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *