Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa TV1 amaze iminsi itatu aburiwe irengero nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi Radio na Televiziyo.
Abakoresha b’uyu munyamakuru batangaje ko bamuheruka kuwa kabiri agiye kukazi ke ko gutara amakuru yakoreraga mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda.
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko ruri gukurikirana ibura ry’uyu munyamakuru.
Umunyamakuru ukorana na Constantin Tuyishimire, yabwiye BBC mu gitondo cy’uyu munsi kuwa gatanu ko kugeza ubu mugenzi we atarongera kuboneka kuva kuwa kabiri ubwo baheruka kuvugana.
Uyu munyamakuru utifuje gutangazwa umwirondoro yagize ati: “Ntabwo araboneka, umugore we n’abana be barahangayitse kandi bafite ubwoba bwinshi bw’uko hari inkuru mbi ye bakumva”.
Constantin Tuyishimire wo mu kigero cy’imyaka 30, yigiye itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda, yimenyereje umwuga kuri Radio Salus, yakoze kandi kuri Radio Umucyo mbere yo kujya kuri TV1.
Modeste Mbabazi, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) yabwiye BBC ko uru rwego ruri gukurikirana ibura rya Tuyishimire
Yagize ati: “Nta makuru mashya turabona, ntabwo araboneka niyo makuru dufite nonaha [mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ].
Mbabazi yavuze ko kuwa Gatatu bashyikirijwe ikirego cyo gushakisha Ndereyimana, kandi ko abagenzacyaha bahise batangira kugikurikirana, ariko ko kugeza ubu nta makuru mashya barabona kuri uyu mugabo.


