Umunyamakuru Cyuma avuga ko yari agiye gufungwa, abaturage bamurengana mu masaka

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne (Cyuma Hassan) wa Ishema TV avuga ko kuri uyu wa 20 Mata 2021, yari agiye gutabwa muri yombi n’abapolisi n’abasirikare ubwo yari mu Karere ka Rwamagana, abaturage baho bamurengana mu masaka.

Nk’uko Cyuma yabitangarije abanyamakuru bagenzi be, yari yagiye gutara inkuru ku rupfu rwa Twiringiyimana Jean de Dieu wari utuye mu Kagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu, uherutse kwicwa arashwe azira kwiba igihingwa cya ‘macadamia’, umurambo we ugatwarwa uzingazinze muri shitingi.

Mu masaa moya y’umugoroba wo kuri uyu wa 20 Mata, umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radiyo Ijwi rya Amerika yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko [kuri telefone], yumvise Cyuma atabaza avuga ko yari mu ishyamba “yagoswe n’abapolisi n’abasirikare!” Ati: “Nyuma numvaga bamwambura Téléphone ya cameraman we twavuganiragaho.”

Mu masaa mbiri y’ijoro, Bagiruwubusa yongeye kumenyesha abamukurikira kuri uru rubuga ko telefone yavuganiragaho na Cyuma yasubiye ku murongo. Ngo Cyuma yabwiye mugenzi we ati: “Ntabwo byoroshye Papa, […] mvuye mu menyo ya rubamba.”

Ubu butumwa bwombi Bagiruwubusa yashyize kuri Twitter, yabumenyeshaga (tag) inzego zirimo urw’ubugenzacyaha (RIB) n’urw’abanyamakuru bigenzura (RMC) hamwe na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, ariko nta rwigeze rugira icyo rubuvugaho (reaction).

Umunyamakuru Ntwali John Williams wa PAX TV na we yavuganye na Cyuma nyuma yo gucika abashinzwe umutekano, amusobanurira ko yacikishijwe n’abaturage, bamunyujije mu masaka.

Abajijwe igihe abashinzwe umutekano bamumaranye, yasubije ati: “Kutumarana ntabwo basabye umwanya munini”, ati “ahubwo byansabye umwanya munini ndi gutegura ukuntu nabacika kuko abaturage bamfashe bandengana mu masaka, bampishahisha bati ‘ntabwo mumudukuramo’.”

Ati: “Ubundi hari nka saa 18h10, ni bwo nari ngisoza interview ya mbere maze umuturage ngo bamaze iminsi basaba ko bahabwa umurambo.” Yavuze ko aba baturage bari bamaze guhabwa umurambo wa Twiringiyimana.

Cyuma yavuze ko ubwo yari muri iki kiganiro n’abaturage, hari intasi nyinshi cyane, ari nazo zamuhamagariye imodoka y’igisirikare kugira ngo ize imutware, ati “nanjye ubwo ndeba uko mbigenza.”

Ngo iyo modoka yahageze, abasirikare bashaka kumuta muri yombi, abaturage bamwirukankana mu ishyamba no mu masaka bamuhungisha. Ati: “Kuko n’ubwo twirukankaga, harimo abantu batwirukankagamo bambaye ibicocero, ari bo bari kuneka. Ni bwo twahise tubagwamo rero, babona abaturage bakoze ikintu kimeze nk’imyigaragambyo, bati ‘ntabwo twabishobora’, barahamagarana ku matelefona, bahamagara ba Boss babo, babonye ibintu bifashe indi ntera bati ‘musibe amashusho’.”

Cyuma ngo yanze gusiba amashusho yafashe, aba basirikare baramureka, amaherezo baramurekura, ava i Rwamagana amahoro nk’uko yabivuze.

Twiringiyimana yarashwe tariki ya 13 Mata 2021. Umuryango we wari umaze iminsi igera kuri 7 utegereje umurambo we wari ubitse mu buruhukiro (morgue) bw’ibitaro by’Akarere ka Rwamagana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umunyamakuru Cyuma avuga ko yari agiye gufungwa, abaturage bamurengana mu masaka
    Nubundi wowe ntuzarenza uyu mwaka udasubiye mageragere komeza wigire kabutindi uzabyicuza

    1. Umunyamakuru Cyuma avuga ko yari agiye gufungwa, abaturage bamurengana mu masaka
      wowe wiyise K ugirubwoba uniyamamaje sinagutora ,reka cyuma Abe cyuma.

    2. Umunyamakuru Cyuma avuga ko yari agiye gufungwa, abaturage bamurengana mu masaka
      wowe wiyise K ugirubwoba uniyamamaje sinagutora ,reka cyuma Abe cyuma.

  2. Umunyamakuru Cyuma avuga ko yari agiye gufungwa, abaturage bamurengana mu masaka
    Nubundi wowe ntuzarenza uyu mwaka udasubiye mageragere komeza wigire kabutindi uzabyicuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *