Umunyamakuru w’Umunyamerika ushinjwa ubutasi mu Burusiya yagejejwe mu rukiko

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’Umunyamerika, Evan Gershkovich yitabye urukiko i Moscou agiye kujuririra ifungwa rye .

Yafatiwe mu Mujyi wa Yekaterinburg ubwo yakoreraga ikinyamakuru Wall Street Journal (WSJ) ashinjwa icyaha cyo kuba intasi.

Gershkovich yagaragaye mu rukiko mu kazu k’ibirahure, yambaye ishati y’ubururu n’umweru.

Yagaragaye amwenyura, ariko ntacyo yabwiye abanyamakuru bari bahari nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, Lynne Tracy, na we yari ahari mu cyumba cy’urukiko.

Abayobozi ba ambasade ya Amerika babanje kwangirwa kugera kuri uyu munyamakuru, ariko bashoboye kumubona ku wa Mbere. Madamu Tracy yavuze ko afite “ubuzima bwiza kandi ko akomeje gukomera”.

Gershkovich w’imyaka 31 yatawe muri yombi ku ya 29 Werurwe kandi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubutasi.

U Burusiya buvuga ko yari arimo kugerageza kwiba amakuru y’ibanga ya gisirikare ayibira Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gershkovich ariko ahakana ibyo aregwa.

Iyi nkuru iravuga ko ari ubwa mbere Moscou ishinje umunyamakuru w’Umunyamerika gukora ubutasi kuva mu gihe cy’Abasoviyeti.

Abanyamakuru batagira umupaka bavuze ko Gershkovich yari arimo gukurikirana ibikorwa by’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner muri Yekaterinburg, nko mu birometero 1.600 mu burasirazuba bwa Moscou.

Abayobozi b’Abanyamerika bavuze ko umushoferi we yamutaye muri resitora kandi nyuma y’amasaha abiri, telefoni ye yari yavuyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *