Umunyamategeko Murangwa arashinja RIB gukora isaka rinyuranyije n’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko wo mu Mujyi wa Kigali, Edward Murangwa, yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma ishingiro ry’itegeko nshinga ku bubasha bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwo gukora isaka mu rwego rw’iperereza mu ngo z’abantu no mu bindi bibanza nta cyemezo cy’urukiko .

Ingingo ya 10 y’itegeko rishyiraho RIB iha abashinzwe iperereza ububasha bwo gusaka umuntu cyangwa inzu nta cyemezo cy’urukiko mu gihe hari impamvu zifatika zo gukeka ko icyaha kirimo kuhakorerwa cyangwa hari igikoresho cyakoreshejwe mu gukora icyaha cyangwa gifite akamaro mu iperereza ku byaha.

Icyemezo cyo gusaka (Search Warrant)ni itegeko mu nyandiko ritegeka ushinzwe kubahiriza amategeko gusaka umuntu cyangwa ahantu runaka. Mu bihugu byinshi, harimo n’ibituranyi nka Kenya na Uganda, inyandiko nk’iyi itangwa n’umucamanza nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Icyifuzo cya Murangwa gishingiye ahanini ku kuvuga ko gusaka mu rwego rw’iperereza nta cyemezo cy’umucamanza bibangamira uburenganzira bwa muntu bityo, ubucamanza, urwego rwa leta rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, bugomba kubanza kwemeza iryo saka.

Nk’uko Murangwa avuga, isaka mu rwego rw’iperereza nta cyemezo cy’ubucamanza riba rirenze ku ngingo ya 43 y’itegeko nshinga, igira iti: “Ubucamanza ni umurinzi w’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure. Iyi nshingano ikorwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko. ”

Murangwa yongeyeho ko RIB iri mu nzego nyobozi za guverinoma, atari Ubucamanza, kandi iyo abashinzwe iperereza bihaye uburenganzira bwo gusaka baba barenze ku ngingo ya 61 y’itegeko nshinga, ivuga urwego nshingwabikorwa, nshinga mategeko, n’Ubucamanza bitandukanye kandi byigenga ariko byose biruzuzanya.

Murangwa yavuze kandi ku ngingo ya 23 y’itegeko nshinga, irinda ingo z’abantu kutavogerwa keretse mu bihe byagenwe n’amategeko. Iragira iti: “Inzu y’umuntu ni ntavogerwa. Nta gusaka cyangwa kwinjira mu nzu bigomba gukorwa bitabanje gutngirwa uruhushya na nyirayo, keretse mu bihe bidasanzwe kandi hakurikijwe inzira zigenwa n’amategeko. Amabanga y’inzandiko n’itumanaho ntibishobora kuhavanwa keretse mu bihe bidasanzwe kandi hakurikijwe inzira zagenwe n’amategeko. ”
Hagati aho, mu rwego rwo gusaba, Murangwa yasabye ko urukiko rwategeka abapolisi n’inzego zishinzwe iperereza guhagarika gucisha abakekwaho ibyaha mu itangazamakuru no “kubahatira” kuvugana n’abanyamakuru.

Imikorere nk’iyi ngo inyuranyije n’ingingo ya 29 y’itegeko nshinga, ivuga ko umuntu afatwa nk’umwere kugeza ahamijwe icyaha n’urukiko rubifitiye ububasha.

Yasabye kandi urukiko gutegeka amazu y’itangazamakuru cyangwa abanyamakuru b’imbuga nkoranyambaga bafashe amashusho na videwo by’abakekwaho ibyaha kubisiba.

Urukiko rw’Ikirenga rwashyizeho itariki ya 24 Gicurasi nk’itariki ubu busabe buzumvwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *