Scott Ritter (uw'ibumoso wambaye ingofero y'ubururu ya UN) yari mu bakuruye komisiyo y'ubugenzuzi muri Iraq

Umunyamerika yahishuye uko yagerageje kuburizamo ibitero bya USA kuri Saddam Hussein

Sangiza iyi nkuru

Scott Ritter, umusesenguzi mu by’umutekano wabaye mu ngabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi, ashinzwe ubutasi, akaba n’umwe mu bari bayoboye Komisiyo yihariye y’Umuryango w’Abibumbye yari ishinzwe kugenzura ikoreshwa n’ikorwa ry’intwaro kirimbuzi muri Iraq, yahishuye uko yagerageje kuburizamo ibitero kuri Saddam Hussein ariko bikaba iby’ubusa.

Uyu Munyamerika w’imyaka 61 y’amavuko, mu nyandiko yashyize hanze, yasobanuye ko kuva mu mwaka w’1991 kugeza mu 1998 ari bwo yari mu bagenzuzi bakuru b’iyi komisiyo ya UN bari bashinzwe kumenya uko Iraq ihagarika gucura intwaro kirimbuzi, izo yangiza n’izo yari ifite.

Scott Ritter (uw'ibumoso wambaye ingofero y'ubururu ya UN) yari mu bakuruye komisiyo y'ubugenzuzi muri Iraq
Scott Ritter (uw’ibumoso wambaye ingofero y’ubururu ya UN) yari mu bakuruye komisiyo y’ubugenzuzi muri Iraq

Ritter yasobanuye ko akazi katoroheye iyi komisiyo, kuko urwego rwa USA rushinzwe ubutasi (CIA) rwagerageje kuyinjrira mu kazi muri Kamena 1996, rutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Saddam utaracyanaga uwaka n’iki gihugu kiri mu bihangange ku Isi.

Kwivanga mu nshingano z’iyi komisiyo kwa CIA ntikwashimishije Ritter kuko ngo kwatumye yegura nyuma y’imyaka ibiri, ari bwo ubutegetsi bwa Bill Clinton bwategetse ko iva muri Iraq. Ati: “Itsinda ryanjye ry’ubugenzuzi ni ryo CIA yagerageje gukoresha muri Kamena 1996 kugira ngo riyifashe gukorera Saddam coup.”

Akomeza ati: “Ni ukwivanga kwari gukomeza kwa USA mu nshingano z’itsinda ryanjye ry’ubugenzuzi kwatumye negura muri UN muri Kanama 1998. Nyuma y’amezi make, ubutegetsi bwa Clinton bwategetse abagenzuzi ba UN kuva muri Iraq mbere yo gutangiza Operation Desert Fox.”

Yagerageje kuburizamo ibitero

Nyuma yo kubona ko ibitero byari bikomeje byari bigambiriye gukuraho ubutegetsi bwa Saddam, Ritter asobanura ko yafashe icyemezo cye bwite cyo kubikumira, binyuze mu kuganira n’inzego zikomeye zo muri USA.

Ati: “Nabigize ibyanjye, mfata icyemezo cyo kubikumira. Nagiye mu Nteko ishinga amategeko, ngerageza kugera ku butasi bwa sena na komite ishinzwe ububanyi n’amahanga kugira ngo mbaganirize kuri Iraq. Barabyanze.”

Ritter asobanura ko nyuma yo kwimwa amatwi n’inzego zo muri USA, yabonye ko uburyo bwari busigaye bwo gukumira ibi bitero bwari ugusubira muri Iraq kwa komisiyo y’ubugenzuzi ya UN, kuko ngo yo yashoboraga kwerekana ko ikibazo kiri muri iki gihugu kitari gikwiye kuba impamvu y’intambara.

Ariko ngo kugira ngo iyi komisiyo isubire muri Iraq, ubutegetsi bwa Iraq na bwo bwashyizeho amabwiriza ngenderwaho. Ubwo yafashe urugendo, ajya kuganira n’abakomeye baho.

Ati: “Nafashe icyemezo cyo kubijyamo nk’umwenegihugu wigenga. Nahuriye muri Afurika y’Epfo na Tariq Aziz wari umujyanama wa Saddam akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, mubwira ko nshaka kuganirira n’Inteko ishinga amategeko ya Iraq mu ruhame, nta jambo rikurwaho cyangwa ngo ryongerwemo. Bwari uburyo bwonyine bwari gutuma abagenzuzi basubirayo. Ubwa mbere Aziz yavuze ko ndi umurwayi. Nyuma y’iminsi ibiri yaje kubyemera.”

Imbere y’abagize Inteko ya Iraq, Ritter yabwiye abayigize ko igihugu cyabo kigiye guterwa, abamenyesha ko nibemerera abagenzuzi ba UN kugisubiramo, bishobora gukumira ibi bitero. Kandi ngo byatanze umusaruro, kuko Saddam yabemereye gusubirayo, ariko Abanyamerika bamufata nk’umugambanyi.

Ariko n’ubwo abagenzuzi ba UN basubiye muri Iraq, akazi kayo ntikagenze neza kuko ngo bacibwaga intege na USA. Ati: “Yego abagenzuzi ba UN basubiyeyo ariko akazi kabo kateshwaga agaciro na US buri gihe, yateraga utwatsi ubugenzuzi bwabo.”

Ritter avuga ko umugambi wa USA warakomeje, George W. Bush wari Perezida, tariki ya 28 Mutarama 2003 atangaza ko igihugu cye kigomba gukomeza umugambi wiswe uwo kuburizamo ikibi cyari guterwa n’intwaro kirimbuzi cyashinjaga Iraq gutunga.

Mu gihe Iraq yagabwagaho ibitero, yemezaga ko itagitunze intwaro kirimbuzi, ko yahagaritse gahunda yo kuzikora, kandi yabyemeranyagaho n’abagenzuzi ba UN barimo Ritter. Ariko USA yo yahamyaga ko ari ikinyoma, kandi ko ubutegetsi bwa Saddam bwari bukomeza gutera inkunga imitwe y’iterabwoba yashoboraga guhungabanya umutekano w’Abanyamerika.

Ku butegetsi bwa George W. Bush, ingabo kabuhariwe za USA zari zamaze gufata Iraq yose, zataye muri yombi Saddam tariki ya 13 Ukuboza 2003 binyuze muri ‘Operation Red Dawn’. Yishwe amanitswe tariki ya 30 Ukuboza 2006, hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rwo mu gihugu cye rwari rwaramuhamije ibyaha byibasiriye inyokomuntu.

Scott Ritter yasohoye iyi nkuru ku kinyamakuru RT kibogamira ku butegetsi bw’u Burusiya. Igaragara kandi no kuri konti ye bwite ku rubuga rwa Twitter kuva kuri uyu wa 28 Mutarama 2023.

Ritter avuga ko yagerageje kuburizamo ibitero bya USA ariko biba iby'ubusa
Ritter avuga ko yagerageje kuburizamo ibitero bya USA ariko biba iby’ubusa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *